00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stromae yagarukanye ingufu, Mbonyi yongera guhembura imitima…. Indirimbo zakwinjiza muri Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Mutarama 2022 saa 08:18
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe mu mpera za buri Cyumweru, IGIHE imaze kumenyereza abantu ko ikora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi yaba iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza imbere umuziki nyarwanda. Ni yo mpamvu tugiye kugufasha gutangira umwaka wumva indirimbo nshya zatangiranye na wo.

Uru rutonde rw’izi ndirimbo rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo zasohotse ziri mu njyana zitandukanye.

Kuri iyi nshuro umuhanzi w’Umubiligi ufite se ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver wamamaye nka Stromae ni umwe mu bongeye gukora mu nganzo ndetse abakunzi be yabamaze irungu.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘L’enfer’ cyangwa ‘Ukuzimu’ mu Kinyarwanda ni indirimbo nshya ya Stromae ije ikurikira iyo yaherukaga gushyira hanze umwaka ushize. Muri iyi ndirimbo agaragaza ko yashatse kenshi kwiyahura ariko ntabikore.

Album nshya y’uyu muhanzi yise ‘Multitude’ iriho indirimbo 12 zirimo n’iyi yagiye hanze. Izi ndirimbo zose zikoze mu buryo butandukanye kuko uyu muhanzi avuga ko yakoreshejeho ibicurangisho byinshi birimo ibyo muri Aziya, Amerika y’Epfo na Afurika birimo n’ibyo mu Rwanda.

Mu Ukwakira Stromae yashyize hanze indirimbo yise ‘‘Santé’’ iri mu ziri kuri iyi album ye nshya. Stromae agiye gushyira hanze album nshya nyuma y’uko yaherukaga gushyira hanze album mu 2013 yitwaga ‘Racine carrée’ yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga ‘Cheese’.

Uko yabyirutse

Ni indirimbo yahuriyemo Daniel Ngarukiye na Lionel Sentore basanzwe bose baririmba umuziki gakondo.

Lionel Sentore yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari iya kera ariko yatekereje kongera kuyisubiramo ubwo yiteguraga kurushinga na Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya ‘Bamenya’ ndetse no muri Citymaid.

Ati “Ni indirimbo yahozeho gusa nifuje kuyikora kuva kera mu gihe nari ndimo nitegura ubukwe bwanjye niho nayikoze kuko yaririmo amagambo meza ajyanye n’ibyo narimo nitegura. Abantu nabonye barikuyikunze.”

Mwa bindimo

Ni indirimbo yanditswe na Bishop Gafaranga na Isaac Mucyo. Igaruka ku kwiha Imana aho umuntu abwira ibimurimo byose kuyihimbaza kuko ari yo yaremye ibintu byose biri ku isi.

Isaac Mucyo yatangiye gukora umuziki ku giti cye umwaka ushize, gusa si mushya mu muziki kuko asanzwe abarizwa mu matsinda atandukanye nka Shares Ministry na Elohim Singers Ministry.

Yabwiye IGIHE ko igihe cyose yamaze aririmba byatumye na we asha kuba umuhanzi ku giti cye.

Ati “Ubwo rero urumva ko maze igihe mu muziki wo guhimbaza Imana bikaba ari na byo byatumye ntekereza kuririmba jyenyine nk’umuhanzi ku giti cye.”

Reba iyi ndirimbo unyuze hano:

Duceze

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Rafiki Mazimpaka. Ikangurira abantu kwishimisha mu bihe bisoza icyumweru. Indirimbo ‘Duceze’ iri kuri album ‘Tuyorane’ uyu muhanzi aheruka gushyira hanze iriho indirimbo 10.

Muri izi ndirimbo harimo iyo uyu muhanzi yakoranye na Mako Nikoshwa na we wamamaye mu myaka y’igihe Rafiki yari akiri ku ruhembe muri muzika nyarwanda.

Mon Bebe

Ni indirimbo y’umuhanzi Zitoni Bahizi Nesta Prince ukoresha amazina mu muziki ya Mistaek. Iyi ndirimbo yayihuriyemo n’abandi barimo Producer Ayoo Rash na Yuhi Mic usanzwe ari umuhanzi ubarizwa muri The Mane ya Bad Rama.

Mistaek yatangiye umuziki ari umu-DJ nyuma aza gukomeza gukarishya ubwenge mu muziki ubwo yajyaga kwiga ku Nyundo. Uyu muhanzi aririmba Trapp, RNB, Rap, Pop n’izindi njyana.

Iyi ndirimbo yashyiriye amashusho iri kuri Extended Play [EP] y’indirimbo umunani aheruka gushyira hanze yise Bad News part I.

Yabwiye IGIHE ko yayise gutya kubera ibintu bitandukanye. Ati “Nayise BadNews kubera ukuntu numvaga irenze. Numvaga ari amakuru mabi ku Banyarwanda kuko batiteguye Mistaek. Ikindi BadNews ni Ep nafashe amajwi bingoye cyane ariko birangira mbonye indirimbo umunani zose kandi nziza.”

Iyi EP igice cya mbere cyayo yayihuriyeho abahanzi barimo Yuhi Mic na Ayoo Rash.

Reba indirimbo zose ziri kuri iyi EP https://www.youtube.com/playlist?list=PLhAzJLASRqf1ZM4_GhdA-nNAKgYx4ZfhS

Reba iyi ndirimbo:

Villa Marina

Ni indirimbo iri kuri Extended Play [EP] Marina aheruka gushyira hanze iriho indirimbo eshatu. Iyi EP iriho indirimbo nka "Tuza", "Koroga" na "Villa".

Ubwo iyi EP yajyaga hanze umukozi ushinzwe kureberera inyungu za The Mane Music, Rutaganda Joël, mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko batangiye umwaka bamurika imishinga itandukanye.

Yahishuye ko umwe mu mishinga bari gukoraho ari uwa album ya mbere y’uyu muhanzikazi bateganya ko azasohora muri uyu mwaka wa 2022.

Nkibasha

Ni indirimbo y’umuhanzikazi ukiri mushya mu muziki witwa Angelique Uwayezu ukoresha izina rya Ange Betherne mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu mukobwa umaze amezi atatu yonyine mu muziki, iyi ndirimbo ni iya kabiri nyuma y’indi yitwa ‘Nyigisha’ yasohoye mu Ukwakira 2021.

‘Nkibasha’ igaruka ku kuvuga ugukomera kw’Imana ku buryo uyu mukobwa agera agahamya ko mu gihe azaba akibasha kuririmba azaririmba ishimwe ry’Imana.

Kandi hano urebe iyi ndirimbo :

Bakwame

Ni indirimbo y’umuhanzi Icon Muzika. Igaruka ku muhungu ushaka kwiharira umukobwa mu gihe undi we aba atamwitayeho ari kuri telefoni.

Yabwiye IGIHE ko ari ibintu yakomoye kuri mugenzi we byabayeho, ati “Byaje ngendeye ku nsuti yanjye twari kumwe umukobwa yamusuye, aho kugira ngo umukobwa amuhe umwanya akigira kuri telefoni aganira n’abandi. Barabitonganiye mpita nkuramo igitekerezo cyo kuba umukunzi wanjye yareka abo bandi, nyine akama umwanya telefoni akayizimya.”

Icon Muzika yatangiye umuziki mu 2018 akaba amaze kugira indirimbo eshanu harimo enye zifite amashusho.

Ntaribi

Ni indirimbo y’umuhanzi Alto. Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Dusenge Eric yayishyize hanze tariki 10 Mutarama 2022. Alto usigaye abarizwa muri TB Music Entertainment, iyi ndirimbo ye igaruka ku kubwira umukobwa kureka kumwishisha baba bari kumwe akirekura.

Indirimbo yagiye hanze mu gihe tariki 5 Mutarama hasakaye amashusho ya Asinah ari kumwe na Alto bari kubwirana ko buri wese ari mwiza. Muri ayo mashusho hari aho bigera Alto akabwira Asinah ko amukunda.

Ati “Ndagukunda.” Undi na we agasohora ururimi ntagire icyo avuga.

Nyuma yo gusakara kw’aya mashusho, hatangiye kwandikwa inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye zigaragaza ko Asinah yaba ari mu rukundo nyuma yo kugenda atandukana n’abakunzi benshi barimo n’uwo baheruka yavugaga ko akomoka muri Albanie.

Nyuma uyu muhanzikazi yabyutse yandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ibyo gukundana na Alto atari byo ahubwo ibinyamakuru byabyanditse bikwiriye gusiba izo nkuru vuba na bwangu, ndetse anavuga ko afite undi mukunzi.

Akanyobwa

Ni indirimbo ya Bushali na Kevin Kade. Niyo ndirimbo ye Bushali ashyize hanze itari kuri Extended Play [EP] yakozweho n’umu-producer wo mu Budage witwa Ghanian Stallion, yakoze mu 2020.

Iyi EP ubwo yatangazaga ko azayishyira hanze yavugaga ko izamufasha kubara inkuru y’ibirushya yanyuzemo kuva yatangira kwinjira mu muziki nk’umuhanzi w’umuraperi. Indirimbo zose ziyiriho zakozwe na Ghanaian Stallion uri mu batunganya umuziki bakomeye mu Budage.

Agafoto

Ni indirimbo ya DJ Phil Peter yahurijemo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wo mu Rwanda barimo Marina, P Fla, Fireman na Aimé Bluestone.

Ni indirimbo ya mbere uyu musore usanzwe yarubatse izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda yashyize hanze muri uyu mwaka wa 2022.

Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’umukobwa w’uburanga wasohotse akarangarirwa n’abagabo. Muri uko kumurangarira abagabo batangira kurushanwa kumushoraho amafaranga bagura inzoga zihenze, bagira ngo barebe niba hari uwamwegukana.

Uko baba barushanwa niko na we aba yabatanze kubibona, agategura uko abahunga.
Reba iyi ndirimbo aha :

Nyemerera

Ni indirimbo umuhanzikazi Mbabazi Phionah yashyiriye amashusho hanze nyuma y’aho muri Kanama umwaka ushize yari yashyize hanze amajwi yayo.
’Nyemerera’ ikubiyemo inkuru y’umuvandimwe we akunda ariko we akajya ahora amushyira ku ruhande.

Uyu muhanzikazi kugeza ubu uri kubarizwa muri Uganda, yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’inkuru mpamo y’umuvandimwe we akunda cyane ariko we akamushyira ku ruhande.

Gusa ngo iyi nkuru ye yaririmbye, ni ibintu azi neza ko biba no ku bandi, bityo ngo si inkuru ye gusa ahubwo ni ubuzima rusange.

Iyi ndirimbo nshya Phionah Mbabazi ayisohoye nyuma y’imyaka ibiri asa n’uri kugenda biguru ntege mu muziki kuko yaherukaga gusohora indirimbo yitwaga ‘Nzi uwo ndiwe’ yagiye hanze mu 2019.

Amen

Ni indirimbo y’umuhanzi Prime Mazimpaka. Mazimpaka Prime afite imyaka 27. Ni umwe mu banyempano bahambaye ndetse yihariye ku kuba mu kurapa kwe akoresha amagambo yiganjemo Icyongereza akurikiranya mu buryo bunyura benshi.

Nubwo atavuga ko umuziki umaze kumugeza ku rwego ruhambaye nibura yize kaminuza kubera gukora Hip Hop.

Indirimbo Prime amaze gukora kugeza ubu agiye kuzibara byamutwara igihe, iyo ubimubajije agusubiza ko ‘na we atazi umubare’.
Uyu musore yakuze akunda kuririmba mu Cyongereza ariko n’Ikinyarwanda ajya akiririmbamo rimwe na rimwe.

X

Ni indirimbo nshya Kivumbi. Uyu muhanzi aba yitaka agaragaza ko nubwo indirimbo ze zidakoreshwa cyane mu itangazamakuru mu Rwanda ariko hanze afite abafana benshi kandi bamwemera.

Hari aho agira ati “Hip Hop nakuranye, yananiwe gukinwa kuri radio barayikatiye ariko icyubahiro duhabwa ku mihanda birahagije ni urukundo gusa badukina tutabishyuye.”

Fly away

Ni indirimbo y’umuhanzi Blamo yafatanyije na Alyn Sano. Uyu muhanzi ubu uri gufashwa na DJ Pius watangije 1K Entertainment ifasha abahanzi n’aba DJs.

Nyuma yo gusohora indirimbo ‘Fly Away’, DJ Pius yahishuye ko we n’uyu musore utangiye umuziki bemeranyije gukorana mu gihe cy’umwaka. Blamo ubusanzwe yitwa Mugisha Moses.

Icyambu

Ni indirimbo Israel Mbonyi aheruka gushyira hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho yanitiriye album ye ya kane, amaze iminsi atangiye gusohora indirimbo ziyigize. ‘Icyambu’ ni indirimbo ifite iminota 12 n’amasegonda 22.

Mu kiganiro na IGIHE, Israel Mbonyi yavuze ko hashize igihe gito iyi ndirimbo ayanditse ikaba igaruka ku neza Imana yamugiriye ikamugira icyambu bitewe n’ibihangano bye bikunze gufasha abatari bake mu buryo bw’umwuka.

Uri Uwera

Ni indirimbo ya Nibizi Jean Claude ukoresha amazina ya Nibizi J Claude mu muziki. Ubusanzwe ni Umunyarwanda usanzwe uba muri Afurika y’Epfo, akaba umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Yatangiye kuririmba kuva kera akiri muto gusa yakoze indirimbo ye ya mbere mu 2006. Afite indirimbo zikoze mu buryo bw’amajwi 10 ukuyemo izo yagiye aririmbana n’abandi, izo afite zifite amashusho ni eshanu. Ubu ari gukora kuri album ye ya mbere yise ‘Vuga’.

Uri Uwera yashyize ni indirimbo irimo bw’uko isi yose yugarijwe n’icyorezo abantu bakaba bari mu gihirahiro ndetse benshi babuze ibyiringiro impfu za hato na hato umuti akagaragaza ko umuti nta wundi ari ukurushaho kwegera Imana kuko ni yo mugenga wa byose.

Pain Killer

Ni indirimbo nshya ya Symphony Band, itsinda rimaze kubaka amateka mu muziki w’u Rwanda. Iyi ndirimbo igaruka ku Rukundo aho umusore aba abwira umukobwa ko yamwihebeye ndetse akaba ari we umukiza uburibwe bwose ahura nabwo.

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma yaho aba basore bari basubiyemo indirimbo ya Orchestre Impala yamamaye cyane yifashishwa mu bihe byo gutangira umwaka izwi nka ‘Bonane’. Iri tsinda ryasubiyemo iyi ndirimbo ariko amagambo amwe n’amwe rirayahindura ndetse n’injyana yayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .