Ku wa 19 Werurwe 2025 nibwo Sia yagejeje mu rukiko rw’i Los Angeles impapuro zisaba gatanya.
Mu mpamvu zitandukanye Sia yavuze zatumye yifuza gutandukana na Bernard, harimo ubwumvikane buke, ndetse yanavuze ko inzira yo kwiyunga kwabo idashoboka ariyo mpamvu yasabye gatanya igitaraganya.
Sia yasabye urukiko ko yahabwa uburenganzira busesuye ku mwana wabo witwa Somersault babyaranye mu 2024, gusa avuga ko Bernard yagenerwa igihe cyo kujya amusura.
Uyu ni umugabo wa kabiri Sia yatse gatanya, kuko umugabo we wa mbere witwa Erik Anders Lang barushinze mu 2014 baza guhana gatanya mu 2017.
Sia wongeye kugarukwaho mu binyamakuru kubera iyi gatanya yatse, asanzwe ari mu bahanzikazi bubatse izina ku rwego mpuzamahanga. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Titanium’, ‘Unstoppable’, ‘Greatest’, n’izindi.
By’umwihariko, Sia azwiho ubuhanga mu kwandikira abandi bahanzi indirimbo. Yandikiye abarimo Rihanna, Beyoncé, David Guetta, Meghan Trainor n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!