Si ubwa mbere Shakira agarutse ku itandukana rye na Gerard Piqué waciye ibintu mu mupira wa maguru, kuko kuva mu 2022 batandukana yakunze kubivugaho ndetse abikoraho indirimbo ebyiri.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Rolling Stone cyibandaga ku buzima bwe nyuma yo gushwana na Piqué, yagaragaje ko byari bimukomereye kwakira ibyamubayeho kuko ko yari yaramenye ko uyu mugabo amuca inyuma.
Yavuze ko ibyo bihe by’agahinda atabibayemo wenyine kuko inshuti ye y’umuhanzi Chris Martin usanzwe uzwi cyane mu itsinda rya Cold Play rikomeye mu Bwongereza yamubaye hafi.
Shakira ati “Chris Martin yambaye hafi nkimara gutandukana na Piqué mfite agahinda cyane. Buri munsi yarampamagaraga ngo yumve uko meze. Yambwiraga amagambo ankomeza.”
Uyu muhanzikazi yasobanuye ko ubucuti bwe na Chris Martin ko bumaze igihe kandi ko amufata nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bwe.
Bombi batangiye kuba inshuti za hafi bakorana mu marushanwa ya ‘The Voice’ aho bari abacamanza bahitamo abanyempano bazi kuririmba neza.
Shakira w’imyaka 47 yatandukanye na Gerard Piqué muri Kamena ya 2022, aho byamenyekanye ko uyu mugabo wahoze akinira FC Barcelone yamucaga inyuma ku nkumi yitwa Clara Chia Marti ari na yo bakundana ubu.
Gerard Piqué na Shakira batandukanye bari bamaranye imyaka 12 bakundana bamaze no kubyarana abana babiri b’abahungu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!