Senderi yakoze indirimbo yise ‘Kiziguro ku cyobo’ ivuga ku bugome bw’Interahamwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Mata 2020 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Nzaramba Eric uzwi nka Senderi umenyerewe mu gukora indirimbo zivuga ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyize hanze indirimbo igaruka ku bantu biciwe i Kiziguro mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iyi ndirimbo ye yayikoze azirikana Abatutsi biciwe i Gakoni - Kiziguro ahahoze hitwa Komini Murambi ubu ni mu karere Gatsibo.

Muri iyi ndirimbo agaruka ku mazina yari yariyiswe n’Interahamwe zo muri ako gace, zigamije gutsemba Abatutsi bari bahatuye.

Izina rya mbere ryari Interamwete, abagore b’abicanyi bari bashinzwe kwica abatutsi n’abatutsikazi 1994 bakanabacuza ibyo bambaye . Icyo gihe Abatutsi biciwe i Gakoni bajugunywaga muri Muhazi bikozwe n’izo nteramwete.

Hari abandi biyitaga Impuzamugambi zaho Murambi zari zishinzwe guhiga bukware Umututsi wese urugo ku rugo bica.

Hari n’interahamwe za Gakoni na Kiziguro zari zishinzwe kwica umututsi wese aho bari bahungiye kuri za Kiriziya no ku mashuri uwo batajugunye muri Muhazi bakamujyana mu cyobo cyari kiri i Kiziguro.

Senderi yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo igaragaraza ukuntu icyo cyobo cyajugunywemo imibiri y’abatutsi benshi, nyuma yo kwicwa urubozo.

Ati “Muri iyi ndirimbo ngaragaza ko icyo cyobo kitubikiye abacu, nkibwira nti segura abacu neza n’ubwo kituriza turagikunda kuko kitubikiye abacu.”

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “11 Mata 1994 tariki mbi itazibagirana mu mateka ya Kiziguro, babyeyi bacu twakundaga mwajyanye agahinda ko kutabona Inkotanyi kandi mwarazikundaga.”

Senderi yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga kuri politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

Akunze no kwibanda ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gukora indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri ndetse n’izifasha abarokotse kwiyumvamo imbaraga n’icyizere cyo kubaho neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .