Muri iki gihe cyo kwibuka, kimwe mu bifasha abantu muri ibi bihe bikomeye harimo indirimbo cyangwa se ibisigo. Ni nayo mpamvu IGIHE yifashishije urubuga rwa Youtube yashakisha ibihangano bishya byafasha abantu muri ibi bihe.
Ni indirimbo zitandukanye zigaruka ku bihe bikomeye abantu banyuzemo muri Jenoside mu 1994 n’izongera guhumuriza abantu cyangwa se izibaremamo agatima n’izishimira Imana yakoreye mu Nkotanyi zikabasha guhagarika Jenoside n’ubwo bitari byoroshye.
“Mukiriho” - Umusizi Murekatete ft Derrick Don Divin
Ni igisigo cya Murekatete uri mu bakobwa b’abasizi bahagaze neza. Muri iki gisigo agaragaza ibibazo benshi bagiye bahura nabyo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Murekatete yabwiye IGIHE ati “Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni yo iki gisigo cyashibutsemo. Ni yo mpamvu yanteye guhimba, cyaje nibaza ku mibereho y’umuntu wasezeye ku be mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze inzira ebyiri biringiye ko bazongera kubonana Jenoside ihagaritswe n’Inkotanyi agasanga yarasigaye wenyine bamwe yasezeyeho bose n’umuryango we wose barishwe.”
Senderi yashyize hanze indirimbo ebyiri
Senderi International Hit uri mu bahanzi bamaze kubaka ibigwi mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ebyiri zo kwibuka. Imwe yayise ‘Ntibizibagirana’. Muri iyi ya mbere, yavuze ko yayihimbye nyuma yo kuzenguruka ahantu hatandukanye.
Ati “Nazengurutse u Rwanda rwose, nzenguruka n’insengero nyinshi zo mu Rwanda, nzeguruka na Sitade zose, mbona uko Abatutsi bishwe, aho henshi hiciwe abagore n’abana, abasore n’abakambwe babata mu misarane, abandi muri Nyabarongo, no mu migezi, mu mifunzo n’Akagera.”
Yakomeje avuga ko bishe umwamikazi Gicanda, bakarya n’inka z’Abatutsi bari batunze benshi mu gihugu, bica n’abashumba babaga baziragiye, intimba isaga u Rwagasabo, bakabica babateye ibisongo n’imihoro yavuzaga ubuhuha muri bya bice byose yatembereye.
Avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoze ‘Ntibizibagirana’ kugira ngo ifashe abantu kwibuka muri ibi bihe biba bitoroheye uwacitse ku icumu, bimwibutsa abe bishwe.
Indi ndirimbo Senderi yashyize hanze ni iyo yise “Ndibuka Jenoside Ikirangira”. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ko mu bihe bya nyuma gato y’irangira rya Jenoside ibihe byari bikomeye ariko Inkotanyi zayihagaritse zigakomeze gufasha abantu bari bagifite ibibazo bitandukanye.
“Nkwihoreze Rwanda” - Mpano Layan
Ni indirimbo ya Mpano Layan. Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ye nshya yo kwibuka yayikoze ashaka gutanga ihumure ku Banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ikindi turibuka ariko tuzirikana ko intambwe twateye y’ubumwe n’ubwiyunge itagomba gusubira inyuma.”
“Tuguhoze Rwanda” - Real Limu
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Real Limu. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba agaragaza ko u Rwanda rugeze kure rwiyubaka, abari kubyiruka bambariye kurwubaka ku bwinshi bagakomeza guhoza amarira abarokotse.
“Kwibuka 31 (Twamaganye Abapfobya Genocide)” - Yampano
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yampano. Muri iyi ndirimbo igaruka ku bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muhanzi aba ahumuriza ababuze ababo, ariko akanashishikariza abantu kwamagana abapfobya Jenoside.
“Twamagane abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi” - Beat Killer Feat Nessa
Ni indirimbo y’abahanzi Nessa na Beat Killer. Muri iyi ndirimbo baba bagaragaza ko abantu bapfobya Jenoside bakwiriye kwamaganwa umunsi ku wundi, kuko ibyo baba bakora ari ugukora mu nkovu abagizweho ingaruka nayo.
“Iracyariho” - Amizero Youth Special Family Muhima Sda Church
Iyi ni indirimbo y’itsinda Amizero Youth Special Family rikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Muhima.
Muri iyi ndirimbo, aba baririmbyi baba bahumuriza abantu, bababwira ko Imana yabarinze n’ubu igihari kandi igishoboye gukora ibyo abantu batibwira.
“Rwanda Humura” - Louange Choir ADEPR Gatsata
Ni indirimbo nshya ya Korali Louange ikorera umurimo w’Imana mu Gatsata. Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi baba bagaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itazongera kubaho ukundi.
Aba baririmbyi kandi bahumuriza abarokotse, bakabakomeza bababwira ko bazabaho.
“Waratabaye” - New Life Choir Remera
New Life Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi i Remera bashyize hanze indirimbo nshya.
Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi baba bashimira Imana kuba yaratabaye abantu bari bari kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igakorera mu bandi bakayihagarika ndetse Imana ikaza no komora inguma abari bafite intimba.
“Tuzabana Iteka” - Echos Du Ciel
Ni indirimbo nshya ya Echos du Ciel. Muri iyi ndirimbo, aba baririmbyi baba bavuga ko hari igihe ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari igihe bazongera bagahura nabo iteka ryose.
“Tuzahora Twibuka” - East Light Family Choir Assa Rukara SDA
Ni indirimbo ya East Light Family Choir. Aba baririmbyi basengera mu Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, baririmba bagaragaza ukuntu kwibuka ari ingenzi kandi bidakorwa abantu bagamije kwihorera cyangwa ikindi kibi.
“Ntibizongera” - Abanyamugisha Choir Ruhuha
Ni indirimbo nshya ya Korali Abanyamugisha Choir Ruhuha ikorera umurimo w’Imana mu Badiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu Bugesera.
Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi baba bagaragaza ingaruka Jenoside yagize, ndetse bagakangurira abantu kugaruka ku isano bafitanye n’uko bakwiriye kunga ubumwe ku buryo ibyabaye bitazasubira ukundi.
“Turabakumbura” - El Music Family
Ni indirimbo ya El Music Family aho aba baririmbyi bagaragaza ukuntu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite intimba y’ababo bagiye imburagihe, bagifite byinshi byo gufasha imiryango n’igihugu. Aba baririmbyi kandi bakebura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
“Mubahumurize” - God’s Family Choir
Ni indirimbo nshya y’abaririmbyi bagize God’s Family Choir. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba batanga ubutumwa bw’ihumure ku bantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
“Umuganga w’Imitima” - Jehovah Jireh
Ni indirimbo nshya ya Jehovah Jireh. Iyi korali yatangiriye muri kaminuza ya ULK, muri iyi ndirimbo baririmba bagaragaza ukuntu Jenoside yasize ibikomere ku mitima ya benshi, bakavuga ko Imana ariyo muganga ushobora komora inguma abantu bafite ku mitima yabo.
“Icyizere cy’ubuzima” - Agape Choir Nyarugenge
Ni indirimbo nshya ya Agape Choir Nyarugenge. Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi baba baririmba bashima Imana kuba yarongeye guhumuriza abantu bayo, bakongera kwiyumvamo icyizere cy’ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!