00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruti Joël umenyerewe muri gakondo agiye gushyira hanze album ya mbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Ruti Joël usanzwe ari mubyara wa Jules Sentore ari mu byiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere.

Ruti ari mu bahanzi b’abahanga bo kwitegwa ndetse afite umwihariko wo guhuza injyana gakondo n’umuziki ugezweho mu rubyiruko bikaryohera benshi bamwumva.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , yavuze ko ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere yamwitiriwe kuko ashaka ko imugaragaza nka we ubwe.

Ati “Ndi kwitegura album yanjye ya mbere nise ‘Rumata’ n’ubundi iri niryo zina ryanjye niswe n’ababyeyi. Ndashaka ko ari album izangaragaza.”

Uyu musore yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise ‘Rasana’ iza ikurikira iyo aheruka gushyira hanze. Avuga ko iyi ndirimbo yayikoze kubera ubutwari bw’Inkotanyi ashishikariza urubyiruko guhatana.

Ati “Rasana ni indirimbo yanjye ya kabiri iri kuri album yanjye ya mbere nise ‘Rumata’. Nayikoranye na Mike Kayihura kuko itandakniro ryacu niryo ryaduhuje. Ni indirimbo nakoreye ubutwari dukomora ku butwari bw’ingabo zacu z’igihugu. Ni ibintu bifite aho bihuriye n’amateka yacu y’u Rwanda ajyanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni indirimbo yo gushishikariza urubyiruko kugira ubutwari.”

Uyu musore ni umwe mu bakomoka kuri Sentore Athanase akaba mubyara wa Sentore uri mu bahanzi bafite izina rikomeye bakora injyana gakondo.

Ruti yatangiye umuziki mu 2013 abarizwa muri Gakondo Group, kugeza ubwo yatangiraga kuririmba wenyine.

Avuga ko inganzo ye iza bitewe n’ibihe arimo cyangwa se ibyo abona bigezweho muri icyo gihe, ati “Iyo ngiye guhimba indirimbo ngendera ku marangamutima cyangwa ibiriho cyangwa se imitekerereze mfite muri icyo.”

Uyu muhanzi avuga ko mu bahanzi afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n’abandi. Avuga ko hanze y’u Rwanda akunda Fally Ipupa na Chris Brown.

Ubusanzwe yitwa Rumata Joel, ari gutegura album ye ya mbere yise ‘Rumata’ iriho indirimbo 10 ndetse iya mbere yitwa ‘Igikobwa’ yamaze kuyishyira hanze.
Ati “Album ‘Rumata’ ikubiyemo ibindimo byose, niyo mpamvu nayise gutyo. Rumata ubusanzwe ni izina ryanjye.”

Ntabwo aramenya neza igihe azashyirira hanze iyi album ye ya mbere.

Uyu musore mu 2017 nibwo yagiye muri studio akorana indirimbo na King Bayo uherutse kwitaba Imana ndetse na Jules Sentore, bise ‘Diarabi’.

Amaze kugaragara mu ndirimbo zirimo ‘Ndaryohewe’ yahuriwemo n’abandi bahanzi bakizamuka ndetse na ‘Diarabi’. Ize ni ‘La Vie est Belle’, ‘Rumuri rw’Itabaza’, ‘Rusaro’ ndetse na ‘Igikobwa’ yaherukaga gushyira hanze. Ruti Joel yavutse mu 1996.

Ruti ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .