00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna agiye kongera kuririmba mu bitaramo nyuma y’imyaka ine abihagaritse

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 07:04
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ine ataririmba mu bitaramo, Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna agiye kongera gususurutsa abakunzi be binyuze muri Super Bowl LVII Halftime Show.

Iki gitaramo kizaba mu ntangiro za 2023 i Glendale, muri Leta ya Arizona.

Rihanna yaherukaga kugaragara ku rubyiniro mu 2018 ubwo yari mu gitaramo giherekeza ibirorori byo gutanga Grammy Awards.

Kugeza ubu byemejwe ko Rihanna azaririmba muri Halftime show izaba iba ku nshuro ya 57.

Iki gitaramo kiba ku mu mukino wa nyuma wa National Football League (NFL).

Rihanna ugiye kugaruka ku rubyiniro ari umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye n’umuraperi A$AP Rocky.

Si ubwa mbere Rihanna asabwe kuririmba muri iki gitaramo dore ko mu 2019 bamusabye kukizamo ariko akabyanga, avuga ko ntacyo bigiye kumumarira kuko yari ahugiye mu bushabitsi.

Rihanna agiye kongera kuririmba mu bitaramo nyuma y’imyaka ine abihagaritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .