00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna agiye gusohora indirimbo nyuma y’imyaka itandatu yari ishize asubitse umuziki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Rihanna yatangaje ko nyuma y’imyaka itandatu yari ishize ahugiye mu bucuruzi bw’ibikoresho byifashishwa muri makeup n’imyambaro y’imbere y’abagore agiye kongera kugaruka mu muziki, ndetse ateguza ko hari indirimo ye izasohoka kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Variety avuga ko iyi ndirimbo nshya ya Rihanna yitwa ’Lift Me Up’ ndetse ikaba ari imwe mu zakoreshejwe mu gice cya kabiri cya filime ya Black Panther: Wakanda Forever kizajya hanze ku wa 11 Ugushyingo 2022.

Bivugwa ko iyi ndirimbo yanditswe mu rwego rwo guha icyubahriro Chadwick Boseman wari mu bakinnyi b’imena b’iyi filime wishwe na kanseri mu 2020.

Rihanna yari amaze imyaka itandatu asubitse bijyanye n’umuziki kuko indirimbo yaherukaga kugaragaramo ari iyitwa “Lemon” yahuriyemo n’abagize itsinda rya N.E.R.D yasohotse mu 2017.

Umwanya we yari yarawuhariye ibijyanye no kuzamura ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwizwa bizwi nka ’Fenty Makeup’ ndetse n’imyambaro y’imbere y’abagore yise ’Savage X Fenty’.

Muri iyi gahunda yo kugaruka mu muziki biteganyijwe ko kandi Rihanna ariwe uzaririmba muri Super Bowl LVII Halftime Show, igitaramo kiba ku mu mukino wa nyuma wa National Football League (NFL).

Uyu muhanzikazi kandi agiye kugaruka mu muziki we nyuma yo kwibaruka imfura ye yabyaranye na A$AP Rocky.

Rihanna agiye gusohora indirimbo nyuma y’imyaka itandatu yari ishize asubitse umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .