00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman, Tom Close Bushali, Shaffy, BThrey na Alex Dusabe mu bakoze mu nganzo…Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 May 2025 saa 11:40
Yasuwe :

Muri iyi weekend, nta rungu kuko abahanzi bamwe bo mu Rwanda n’ab’ahandi ku Isi, bakoze mu nganzo bashyira hanze ibihangano byagufasha gukomeza kuruhuka neza.

“Ligaki” - Riderman ft. Fireman

Ni indirimbo ya Riderman na Fireman igaruka ku buzima bw’amayobera bwa Kigali.

‘Ligaki’ ni indirimbo ya mbere Riderman ashyize hanze kuri ‘EP’ ‘Umurwa w’indwanyi’ yitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Iyi EP nshya ya Riderman igiye kujya hanze ikurikira ‘Icyumba cy’amategeko’ yahuriyeho na Bull Dogg mu 2024.

“Tukunywe” - Mr. Kagame, Joefes, iPhoolish & Unspoken Salaton

Ni indirimbo nshya Mr Kagame yayihuriyemo na bagenzi be Joefes, iPhoolish na Unspoken Salaton.

Ayishyize hanze iri mu zo ari gushyira hanze nyuma y’aho atangaje ko yabonye abajyanama bashya b’Abanyamerika bari kumufasha mu bikorwa byo gukora kuri album ye ya kabiri.

Uyu musore yabwiye IGIHE ko yabonye ‘label’ yitwa “Black Market Records (BMR)” yatangiye gukora mu 1989.

Ikorana n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Ghana, Nigeria, Kenya, Uganda n’ahandi muri Afurika. Yavuze ko kugeza ubu bahise batangira kumufasha gukora kuri ‘album’ ye ya kabiri atarabonera izina.

“Imisaraba 4” - Bushali

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Bushali uri mu bahanzi bakomeye muri Hip Hop mu Rwanda.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba agaragaza ko buri wese agira umusaraba we.

“Nibyo Koko” - B2k Joe Barber

Ni indirimbo y’umuhanzi B2k Joe Barber. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba agaragaza uburyo iyo umuntu akunze atava ku izima.

Avuga ko gukunda bisaba kwitanga ndetse bamwe bagaca intege uwateye intambwe akerekana umukunzi we.

“Amakuru” - M-Izzo

Ni indirimbo ya Laser Beat. Iri mu mujyo w’izindi yari yarakoze kera yongeye gushyira ku mbuga zicururizwaho imiziki.

“Kabeho” - B Threy ft. Diplomat & Logan Joe & Riderman & Malaika Uwamahoro & Ish Kevin

B Threy yasohoye indirimbo nshya yise ‘Kabeho’ yahurijemo abahanzi b’amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda, ahamya ko ari ‘gasopo’ bageneye Maître Gims n’undi wese uvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

B Threy yayihuriyemo na Riderman, Diplomate, Malaika Uwamahoro, Ish Kevin na Logan Joe.

“Agaca” - Tom Close ft. Jay C & Khalfan Govinda

Igaruka ku buryo abantu bamwe bahora batega bagenzi babo imitego bashaka ko badatera imbere. Tom Close yabwiye IGIHE iyi ndirimbo izasubiza abantu kuri we wa nyawe.

Ati “Muribuka indirimbo nka ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ n’izindi, ikizamukubwira ni uko agira ubutumwa wumva bidasabye guca ku ruhande ariko kandi bugahura n’ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

“Ye Ayee (Remix)” – Yvan Buravan Ft Nel Ngabo, Impakanizi, Boukuru & Alyn Sano

Ni indirimbo ya Buravan yise “Ye Ayee” yasubiwemo n’abahanzi batandukanye barimo Nel Ngabo, Impakanizi, Boukuru na Alyn Sano.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu gitaramo cyiswe ’Twaje Fest’ cyabaye umwaka ushize.

“Turikumwe” - Dr Claude

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Dr. Claude uri mu bubatse amateka mu muziki nyarwanda.

Muri iyi ndirimbo aba avuga ibigwi Perezida Paul Kagame.

“Totally” - Shaffy

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Shaffy uri mu bakundwa cyane mu Rwanda n’abiganjemo ibizungerezi.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba aririmba ataka umukobwa akagera aho avuga ati ‘Mu buryo bwuzuye, ndagukunda kandi nkwiyumvamo.’

“Twahuye mugihe kibi - Saranda Poetess

Ni igisigo cya Saranda Poetess uri mu bakobwa b’abahanga mu gusiga no gukina filime.

Aba agaragaza ukuntu hari igihe abantu bahura mu gihe kitari icya nyacyo mu rukundo.

Eazy

Ni Extended Play [EP] y’umuhanzi uri mu bakiri kuzamuka witwa Zera. Iyi EP iriho indirimbo eshanu.

Muri izi ndirimbo harimo 4AM, Monster, Give More, Kolo na Ebelibebe. Uyu muhanzi avuga yifuza ko Abanyarwanda bamutega amatwi kuko yifuza kuba umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu.

KGL 2 ATL…

Kuva i Kigali kugera i Atlanta: Jay Pac na Long Jay bahurije imbaraga kuri EP KGL 2 ATL

“KGL 2 ATL” si EP isanzwe, ni urugendo, ubufatanye bukomeye hagati ya Jay Pac, umuhanzi w’umunyarwanda wavukiye i Kigali ariko akaba yararerewe muri Amerika n’umunyempano w’i Kigali Long Jay.

Iyi EP igizwe n’indirimbo eshanu zubakiye ku nkomoko, inzozi n’uruhare rw’umuco.

Yerekana uko Kigali (KGL) na Atlanta (ATL) bifitanye isano mu mico n’injyana.

Kinabeat ni we wakoze indirimbo mu buryo bw’amajwi eshatu muri eshanu, naho Dr Nganji akora indi imwe na WhoThvt akora imwe. Hariho indirimbo nka Magic City, Murikira, Kanira, Ijoro Rikakaye na Victory Season.

“Who Gon Stop Me” - Hybrid Prod ft. Mazimpaka Prime & B Threy

Ni indirimbo nshya ya Hybrid Prod ft. Mazimpaka Prime na B Threy. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bitaka ko yaba mu muziki cyangwa mu rukundo ntawabahagarika.

“Inzobe” - Yampano

Ni indirimbo nshya ya Yampano uri mu bamaze kugwiza igikundiro muri muzika nyarwanda.

Muri iyi ndirimbo aba aririmba ashimagiza umukobwa yakunze w’inzobe.

“U Rwanda Ruraberewe” - Ev.Amani Ft Jabastar Intore

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Ev. Amani yahuriyemo na Jabastar Intore. Muri iyi ndirimbo, baba bagaragaza ukuntu u Rwanda ruberewe kubera ubumwe Abanyarwanda bahawe na Perezida Kagame.

“Amaherezo” - Yee Fanta

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yee Fanta uri mu bamaze kumenyerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Muri iyi ndirimbo aba yigamba agaragaza ukuntu nta muntu uzamubwiriza ibyo akora.

“Irasubiza” - Maranatha Family Choir

Ni indirimbo nshya ya Maranatha Family Choir yakozwe mu buryo bw’amajwi na Marc Kibamba, amashusho ayoborwa na Gad, mu gihe yanditswe na Aimable Byiringiro usanzwe ari umuririmbyi w’iyi korali.

Ifite ubutumwa bwo guhumuriza, guha abantu icyizere no kubibutsa ko Imana ari iyo kwizera kuko isubiza amasengesho.

Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo, aba baririmbyi bahise bavuga ko bagiye gushyira hanze album nshya nyuma yo guhindura imikorere, ndetse umwaka utaha bakazakora igitaramo kidasanzwe.

“Ndashima Yesu” - Alexis Dusabe Ft Papi Clever,Bosco Nshuti, Aime Uwimana,Gaby Kamanzi na Guy Badibanga

Ni indirimbo nshya igaruka ku buryo Yesu yabambwe ku musaraba kugira ngo yitangire abanyabyaha.

Hari aho aba baririmbyi bagira bati “Shimwa Gologota, Shimwa musaraba, ndashima ya mva nziza ariko ndashima cyane ndashima Yesu.”

Yayijhuriyemo na Papi Clever, Bosco Nshuti, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi na Guy Badibanga.

“PANI” - YewëeH

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi akaba na Producer YewëeH. Ni indirimbo y’urukundo aho uyu musore ukiri mu bari kuzamuka mu Rwanda, aba ataka umukunzi we.

YewëeH ni indirimbo ya kabiri yasohoye nyuma y’iya mbere yise ’Dangote’.

Uyu musore yavuzwe mu nkuru z’urukundo na Shaddyboo umwaka ushize ariko baza gutandukana batamaranye kabiri, Shaddyboo amushinja ko bari barahimbye urukundo ngo ‘batwike’ akanamwemerera amafaranga ariko undi akaza kumwambura.

Indirimbo zo hanze…

“Priceless” - Maroon 5 ft. LISA

“Kai!” - Olamide ft. Wizkid

“Laho II” - Shallipopi, Burna Boy

“Angelina” - Johnny Drille, Fireboy DML

“Lose My Mind” - Don Toliver feat. Doja Cat) [From F1® The Movie]

“No Introduction” - Central Cee

“Pretty Girl Ugly” - Zara Larsson

“Talk” - Selena Gomez, benny blanco

“Sweet Love” - Burna Boy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .