00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayvanny mu nzira isohoka muri Wasafi ya Diamond

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 May 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Umuririmbyi w’Umunya-Tanzania, Shaban Mwakyusa wamenyekanye nka Rayvanny, ari mu nzira zisohoka muri Wasafi Classic Baby[WCB] ya Diamond Platnumz.

Ikinyamakuru Nation cyatangaje Rayvanny ari gusabwa kwishyura amashilingi ya Tanzania angana na miliyoni 25 (asaga miliyoni 10 Frw), kugira ngo yishyure imyaka ine yari asigaje muri WCB kuko yasinyemo imyaka 10 guhera mu 2016.

Ubu uyu muhanzi bitandukanye na bagenzi be Zuchu, Mbosso, Lava Lava na Queen Darlen bose babarizwa muri WCB, aherutse kuyikuraho ashyiraho Label ye ya Next Level Music (NLM).

Uyu muhanzi aheruka kuvuga ko bisanzwe ko hari ibyo atumvikanaho n’ubuyobozi bwa Wasafi ariko kugeza uyu munsi akaba atarayivamo.

Ati “Birasanzwe iyo uri muri label hari igihe habaho kutumvikana ku bintu byinshi. Igihe nikigera kuri Rayvanny cyo kuva muri WCB azabikora ariko ubu ndi uwo muri Wasafi.”

Diamond aherutse kubwira BBC ko nihagira abahanzi bava mu nzu ye ifasha abahanzi azabashyigikira. Ati “Ntabwo twahora dufite abahanzi bamwe muri Wasafi.”

Mu minsi yashize hari amakuru yavugaga ko Diamond yari yatse Rayvanny, miliyoni 98 z’Amashilingi ya Tanzania kugira ngo abone uburenganzira ku bihangano byose yakorewe kuva yagera muri Wasafi no kuba yasesa amasezerano y’imyaka ine yari asigaje muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Gusa umwe mu bakozi ba Wasafi mu kiganiro na The Nation yatangaje ko atari byo ahubwo yasabwe miliyoni 25 z’amashilingi ya Tanzania.

Rayvanny agiye kuva muri Wasafi nyuma yaho mugenzi we Harmonize nawe wari warasinyemo amasezerano y’imyaka 10 kuva mu 2015, yasezeye mu 2019 akajya gushinga label yise Konde Gang.

Uyu muhanzi icyo gihe yishuye Miliyoni 29,7 z’Amashilingi ya Tanzania.

Rayvanny ari mu nzira isohoka muri Wasafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .