Producer Pacento yinjiye mubyo kuririmba nk’umwuga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Akimana Patience Dedithe wamamaye mu gutunganya indirimbo nka Producer Pacento yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki, nyuma y’igihe akorera abahanzi batandukanye bakomeye indirimbo zigakundwa.

Uyu mugabo yamamaye mu gufata amajwi y’indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu Rwanda zirimo ‘Gakoni k’abakobwa remix’ ya Lil G na Mavenge, ‘Till I die’ ya Urban Boyz, ‘Mbwiz’ukuri’ TBB, ‘Kamucerenge’ ya TNP, ‘Nisamehe’ ya Safi na Riderman, ‘Aragiye’ ya Urban Boyz, ‘Gentleman’ ya Queen Cha, ‘Like That’ ya Marina, ‘Nyamijos’ ya Fireman na Safi Madiba n’izindi.

Yabwiye IGIHE ko afite gahunda ndende yo gukora umuziki nyuma yo kubona ko nawo afite impano yo kuwukora.

Ati “Gahunda mfite ni ukuririmba nanatunganya indirimbo. Ibyo kuzikorera abahanzi nkiyibagirwa mfite ibihangano byanjye nkabireka. Mfite album ndi gukoraho. Gahunda yanjye ni ugukora umuziki nk’ibisanzwe ariko ndi n’umuhanzi.”

Yavuze ko yatekereje ibyo kuririmba nyuma yo kubona hari umwanya apfusha ubusa kandi asanganywe impano yo kuririmba.

Pacento wari usanzwe aririmba byo kwishimisha, mu kwinjira mu muziki kwe yahereye ku ndirimbo yise ‘Bado’ iri muri Afrobeat.

Uyu muhanzi ikindi kintu azwiho cyane ni uko umwaka ushize, yabyaranye umwana w’umuhungu na Umulisa Benitha[Queen Nitha] wahoze ari umukunzi wa Lil G bakaza gutandukana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .