Laser Beat yabwiye IGIHE ko mu myaka irenga 10 atunganya indirimbo, muri uyu mwaka yahisemo gutangira urugendo rushya akora indirimbo zitandukanye zigize umushinga wa album ye nshya.
Ati “Nyuma yo kumara igihe kinini ntunganya indirimbo nahisemo gukora album yanjye bwite. Ni album yahuriyeho abahanzi bakomeye mu Rwanda. Ubutumwa buriho ni urukundo n’ubuzima busanzwe, abantu babamo umunsi ku wundi.’’
Laser Beat yabitangaje nyuma y’igihe yari amaze ashyira hanze indirimbo zitandukanye.
Icyakora yavuze ko izi ndirimbo amaze igihe aha abakunzi be yabikoze mu mushinga w’indirinbo zigera muri 500 yakoze guhera aho yatangiriye akazi ko gutunganya umuziki, ibyumvikana ko zitari kuri iyi album ye nshya.
Yavuze ko izo ndirimbo zitari zarasohotse cyangwa ngo zijye ku rubuga na rumwe rucuruza imiziki kuko icyo gihe, gusohora indirimbo ku mbuga zicuruza imiziki bititabwagaho.
Ati “Hari abo wahaga indirimbo uyisoje bakayijyana kuri Radio bakumva ko birangiye cyane ko no gukora amashusho ku bahanzi benshi byabaga bigoye, nyuma nararebye nsanga hari indirimbo nakoze nyinshi nziza zitigeze zijya hanze na gato byibuze no kuri YouTube bitewe n’uburyo ari nyinshi, mpitamo kuzishyira hanze kuko ziba zarantwaye umwanya n’ubwenge.”
Yavuze ko muri izo ndirimbo yatoranyijemo izo abona zikwiye kujya hanze zakundwa n’abantu, ubu akaba amaze gushyira hanze izigera Kuri 76.
Agaragaza ko mbere yo gusohora indirimbo muri izo avugana na bamwe mu bahanzi barimo bakamuha uburenganzira bwo kuzisohora.
Uyu musore avuga ko izi ndirimbo ashyira hanze ari izo yakoze guhera mu 2014 muri Hope Street Studio, akorana na Jay P Producer, izo yakoze mu 2015 muri akorera muri Switch no muri 2016 akora muri Umoja Records.
Kuri ubu Laser Beat yashyize hanze indirimbo yise “Mariya Remix” yakoranye na Edouce Softman, Gisa Cyinganzo na M-One.
Uyu musore yaherukaga gushyira hanze mixtape yitwa ‘Ubufindo mu Murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu buryo bw’amajwi. Yayishyize hanze mu 2020.
Laser Beat asanzwe akorera muri Studio ye yitwa The Beam Beat Records akaba ari na we nyirayo.
Uyu musore ubusanzwe yitwa Patrick Hirwa, akaba yaratangiye gutunganya indirimbo mu buryo bw’umwuga mu 2014.
Mu ndirimbo yakoze mu myaka yashize zigakundwa byimazeyo harimo ‘Indorerwamo’ ya Kjohn na All Stars, ‘Akuka’ ya Dj Lenzo na Sintex, ‘Zana’ nayo ya Lenzo na Bulldog, ‘Takaramo’ ya Martin Promo, ‘Itaranto ya Laser Beat, Alyne Sano, Mazimpaka Prime, Green, P Fireman, Pfla, Young Grace na Jay C Amag The Black, ‘Mumurwa’ ya Rich One na Ish Kevin, ‘Akabando’ ya Rich One Diplomate na Green P n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!