00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Jumper Keellu yakoranye indirimbo n’umuhanzi mpuzamahanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2020 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Producer Jumper Keellu usanzwe atunganya indirimbo, yasohoye iyo afatanyijemo n’umukobwa w’Umurusiyakazi witwa Natacha Shayenne, izaba iri mu njyana ya Electronic Dance Music (EDM) itamenyerewe cyane mu Rwanda.

Iyi ndirimbo aba bombi bayise ‘Till Dawn’ yanditswe na Natacha Shayenne, kubera ibihe by’urukundo yarimo.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse mu gihe cya Guma mu Rugo ubwo nari ndi gutekereza ku musore dukundana, bihurirana n’uko Jumper Keellu yari yanyohereje beat, ndirimbye numva bijyanye n’amagambo. Mpita mukorera indirimbo.”

Yongeyeho ko “Ivuga ku rukundo rw’abantu bakundana batari kumwe, ariko bavuga ko hari umunsi bazongera bagahura bagahuza urugwiro kugeza bukeye.”

Jumper Keellu yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye barimo Alyn Sano. Iyo baheruka gukorana bayise ‘Needed You’, yakoranye kandi na Ariel Wayz iyitwa ‘The boy from Mars’ n’izindi nyinshi.

Uyu musore aherutse gukora album iriho abahanzi bakomeye barimo n’abakoranye na Sonny Music, avuga ko afite intumbero nk’iyandi ba-Djs bakomeye ku Isi banakora indirimbo ziri muri iyo njyana nka David Guetta.

Iyi album ya Jumper Keellu iriho indirimbo 10. Igaragaraho abahanzi batandukanye barimo Umunyamerika Lachi ukorera muri Sony Music Entertainment wananditse iyitwa ‘Rude’ ya Snoop Dogg na Kendrick Black.

Hariho n’iyi yongeye gukorana na Natasha Shayenne, dore bari basanganywe iyitwa "Never Mind" na yo iri kuri iyi album.

Keellu avuga ko yoroherwa no gukorana n’abahanzi bo hanze kuko asanzwe afitanye imikoranire na Sony Music Entertainment.

Kimwe mu bimugora n’uko Abanyarwanda batari biyumva mu bintu akora, gusa ngo yizera ko hari igihe kizagera bakabikunda.

Uyu musore asanzwe atunganya indirimbo ze gusa, ubu ari kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki.

Electronic Dance Music (EDM) ni uruhurirane rw’imiziki iri mu njyana ya Electronics, ikunze kwifashishwa cyane n’aba-Djs mu tubyiniro n’ahandi.

Jumper Keellu afite intumbero yo kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga yifashishije EDM
Natacha Shayenne ukomoka mu Burusiya amaze kwandika izina mu gukora injyana za EDM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .