00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini, Bwiza, Ish Kevin, Sabrina Carpenter na Lil Wayne mu bakoze mu nganzo…Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 June 2025 saa 01:02
Yasuwe :

Ni indirimbo ziba zasohotse muri buri cyumweru yaba iz’abahanzi bamaze kubaka izina cyangwa abakizamuka. Izi ndirimbo dutangaza ntabwo duheza izo arizo zose kuko izo tubasha kubona ku mbuga ziganjemo urwa Youtube nizo tugeza ku badukurikira.

Icyumweru ku kindi IGIHE yahisemo kujya igeza ku bayikurikira indirimbo zitandukanye zagiye hanze, yaba iz’abahanzi bo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Bitabujije ko hari izindi ndirimbo nyinshi ziba zagiye hanze, twe izo dutangaza ni izo tuba twabashije kubona.

Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo. Abo mu Rwanda barimo Ish Kevin, Bwiza, Platini P, Itsinda rya Alicia na Germaine rigezweho mu muziki wo kuramya Imana n’abandi. Hanze y’u Rwanda ho abarimo Tiwa Savage, Tyla, Sabrina Carpenter, Ed Sheeran, Lil Wayne n’abandi nabo bakoze mu nganzo.

“Nasara” - Bwiza ft. Loader

Ni indirimbo yahuriyemo Bwiza na Loader uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo baba baririmba urukundo abantu bakundana rukagera aho rubasaza kubera uko ruba ruryoshye.

“2009” - Platini

Ni indirimbo isa nk’igaruka ku rugendo rw’uyu mugabo mu muziki, aho agaruka kuri Dream Boys, itsinda ryabiciye bigacika mu muziki w’u Rwanda.

Itangira Platini asa n’uwiyibutsa inkuru zamuvuzweho mu bihe bitandukanye, nk’igihe yatandukanaga n’umugore we.

Mu kuririmba, Platini asobanura uko yinjiye mu muziki mu 2009, agashimira Lick Lick wamukomeje umutima mu bihe bigoye na Clement Ishimwe wamubaye hafi. Yagarutse ku buzima bugoye yanyuzemo, burimo kubona inshuti ziza zikagenda, agera no kuri TMC avuga ko yamutabye mu nama.

“Lupita” - Givin

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Givin uri mu bafashwa na 1K ya Deejay Pius. Muri iyi ndirimbo agaruka ku mukobwa bakundanye ariko ari ikirara, akavuga ko asigaye agerageza kumwikuramo byaba ngombwa akanitabaza agatama.

“God Thank You” - Prince Salomon

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Prince Salomon yo gushimira Imana. Uyu musore yatangiye umuziki mu 2020.

Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Ninde’, ‘Uramurika’, ’Wowe’ yahuriyemo na Davis D n’izindi zinyuranye zirimo n’iyi nshya.

“Uwadanje”-Prince Kiiiz

Ni indirimbo nshya ya Producer Prince Kiiiz. Muri iyi ndirimbo aba aririmba agaragaza ukuntu yatangiye gukora umuziki abantu bamuca intege, ariko igihe cyagera akaza kumenyekana abifashijwemo na Bruce Melodie.

Manzo 2x yashyize hanze EP

Ni Extended Play y’umuhanzi Manzo 2x yabwiye IGIHE ko yayanditse biturutse ku bihe bikomeye yagiye anyuramo kubera ihungabana yatewe no kubura Se mu 2016, ubwo yageraga muri Amerika akabura uko agaruka mu Rwanda kumushyingura.

Manzo yatangiye umuziki akiri muto, ubwo yari akiri muri Afurika. Yavukiye i Kigali i Nyamirambo, mu Rwanda.

Nyuma yaje kwimukira mu nkambi iri mu majyaruguru y’u Rwanda kubera imibereho yari mibi. Ababyeyi be bombi bakomoka muri Congo, aho bavuye bahunze intambara.

Amazina asanzwe akoresha ni Justin Kamanzi, ariko akoresha Manzo 2x mu muziki. Ni nyiri inzu itunganya umuziki yitwa THB (Thousand Hills Baby).

“Respect” - Ish Kevin

Ni indirimbo nshya y’umuraperi Ish Kevin. Muri iyi ndirimbo aba aririmba agaragaza ko yagwije abanzi, ariko akaba yisunga Imana kugira ngo imufashe gukomeza guhangana n’ibisitaza n’ibishobora guhagarika ubwamamare bwe.

“Don’t Be Scared - King Pac

Ni indirimbo nshya y’umuraperi King Pac uri mu bari kuzamuka muri iki gihe. Muri iki gihe aba aririmba agaragaza uko ubuzima bukomeye kuko hari n’abarya utw’abandi ntacyo bikanga.

“Nisindiye” - Real Roddy

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Real Roddy. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza uko bamwe bahitamo kwirinda gukundana kubera ibibazo bibamo, ko yahisemo gushaka icyo kurya no kunywa ibindi akabishyira ku ruhande.

“Uriyo” - Alicia & Germaine

Ni indirimbo nshya y’abaririmbyi Alicia na Germaine. Aba bakobwa babiri baravukana. Umwe Alicia Ufitimana afite imyaka 20 yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe murumuna we Germaine Ufitimana afite imyaka 18, akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’indimi n’ubuvanganzo.

“Ulala” - Kaayi

Ni indirimbo nshya y’umuririmbyi Kaayi uri mu bari kuzamuka. Muri iyi ndirimbo uyu musore, yishyira mu mwanya w’umusore ukunda umukobwa byo gusara, akagera aho avuga ko ntawe uzitambika urukundo rwabo uko byagenda kose.

Uptrend Cypher 02 Ft Ish Kevin, Bulldogg, Jay C, Young Grace, Longjay & Josskid

Ni cypher y’ikiganiro cya Uptrend kimaze kumenyekana mu Rwanda mu guteza imbere Abaraperi. Muri iki kiganiro akenshi hahuriramo abaraperi batandukanye bakungikanya imirongo. Iyi ni iya kabiri yahuriyemo abaraperi barimo Ish Kevin, Bulldogg, Jay C, Young Grace, Longjay na Josskid.

“Zagara” - Bruce The1st

Ni indirimbo nshya ya Bruce The1st. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba agaragaza ko icya mbere ari ugushaka amafaranga, kandi akaba atajya agendana n’abafite imitekerereze yo kudashaka amafaranga.

“Rumuri” - Zita Unno

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Zita Unno. Muri iyi ndirimbo aba aririmba agaragaza ko hari igihe umuntu ahura n’undi umuhindurira ubuzima mu rukundo rwe.

Uyu musore abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Lea Entertainment, y’umunyamakuru Leandre Niyomugabo.

Indirimbo zo hanze…
Lil Wayne yashyize hanze album nshya yitwa Tha Carter VI. Iriho indirimbo yitwa Maria yakoranye na Andrea Bocelli na Wyclef Jean

“You4Me” - Tiwa Savage

“Manchild” - Sabrina Carpenter

“Bliss” - Tyla

“Saphire” - Ed Sheeran

“Baptized In Fear” - The Weeknd

“Welcome to Tha Carter” - Lil Wayne

“Ecstasy (Remix)” - Ciara feat. Normani & Teyana Taylor

“Type Dangerous” - Mariah Carey

“Salama” - Barnaba feat Diamond Platnumz


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .