Passy wahoze muri TNP na Puff G basohoye amashusho y’indirimbo bafashijwemo na Kamichi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP na Rukundo Patrick wamenyekanye mu muziki nka Puff G bahuje imbaraga bakora indirimbo ikubiyemo isezerano umusore ashobora guha umukobwa amwereka ko atazamuba kure.

Iyi ndirimbo bise ‘Promise’ yagiye hanze tariki 7 Gicurasi mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020.

Passy yabwiye IGIHE ko bagize igitekerezo cyo kuyikora bari muri studio gusa bakagenda bafashwa na Kamichi mu myandikire yayo.

Ati “Yakozwe bisanzwe muri studio yandikwa nanjye na Puff G gusa na Kamichi yadufashije mu kuyandika. Puff G ni inshuti yanjye kuva kera ndetse twagiye dupanga gukorana kuva kera bikanga, ubu nibwo byadukundiye dukorana indirimbo.”

Yavuze ko afite indi mishinga myinshi iri imbere ku buryo abakunzi b’umuziki we batazagira irungu ahari.

TNP, Passy yahozemo yashinzwe n’abasore batatu ari bo Traccy, Nicholas na Passy, bayita gutyo bagendeye ku nyuguti zitangiza amazina yabo. Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Kamere,’ ‘Imisozi n’Ibibaya’ , ‘Kamucerenge,’ ‘Ndamburiraho Ibiganza’ bakoranye na Knowless n’izindi. Ryasenyutse mu 2017.

Passy uri mu bari barigize muri Gicurasi 2018 yubuye ibikorwa by’umuziki mu ishusho nshya awutangira nk’umuhanzi wigenga ahita anakorana indirimbo na Butera Knowless bise ‘Mbaye Wowe’ yakunzwe mu buryo bukomeye.

Nyuma yakoze izindi zirimo ‘Kankora Ahantu’, ‘Na Bado’, ‘Ninde Wangaya’ yaherukaga gushyira hanze ndetse n’iyi yahuriyemo na Puff G bise ‘Promise’. Arateganya gushyira hanze album izaba igizwe n’indirimbo 14.

Puff G na we ni umwe mu bahanzi b’abahanga bamenyekanye mu myaka icumi ishize ariko umuziki we uza gucwekera. Yamamaye mu ndirimbo yakunze gukorana na Neg G The General, n’ize zirimo ‘Muhoza’, ‘I love you’ n’izindi.

Iyi ndirimbo nshya aba bombi bahuriyemo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Iyzo Pro muri Country Record ya Noopja naho amashusho yayo akorwa na Big Team Production.

Passy na Puff G bahuriye mu ndirimbo nshya irimo ubutumwa bwo guha isezerano uwo ukunda
Puff G yisunze Passy bakorana indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .