00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pallaso yakiriye agakiza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 February 2025 saa 07:26
Yasuwe :

Umuhanzi Pallaso uri mu bakomeye muri Uganda yagaragaye ari gusengerwa, agaragaza ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Uyu muhanzi avukana na Dr. Jose Chameleone ndetse na Weasel, mu muryango wa ‘Mayanja’ ubarizwa muri Kiliziya Gatolika.

Amashusho n’amafoto byagiye hanze bigaragaza uyu musore ubusanzwe wabatirijwe muri Kiliziya Gatolika, ari kubatizwa ndetse atanga ubuhamya ko yakiriye agakiza akemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Pallaso yagaragaje ko yakiriye agakiza mu gihe mu ntangiro za 2025, we na Alien Skin, bakozanyijeho ubwo igikundi cya Alien Skin cyatezaga akavuyo aho yari yakoreye igitaramo akahava atarangije kuririmba.

Ntabwo byarangiye muri icyo gitaramo, kuko amashusho yagiye hanze ku munsi wakurikiyeho yagaragazaga Pallaso, n’igikundi cye batera mu rugo rwa Alien Skin ruri muri Makindye bakangiza ibintu bitandukanye birimo imodoka ye.

Ndetse icyo gihe Pallaso yakoze indirimbo yo kwibasira Alien Skin. Agaciro k’ibintu byangijwe na Pallaso na bagenzi be, bivugwa ko kari muri miliyoni zirenga 2 Frw.

Alien Skin nawe ku munsi wakurikiyeho yateye mu rugo rwa mukuru wa Pallaso, Weasel Manizo, we n’itsinda rye nabo bangiza ibintu bitandukanye.

Nyuma y’aho Pallaso agaragaje ko yakiriye agakiza, abantu batandukanye babyishimiye abandi bavuga ko ari ibya nyirarureshwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .