Iyi album izaba yitwa ‘Twice as tall’, Burna Boy yabwiye New York Times ko izajya hanze ku wa 13 Kanama.
Yanabwiye iki kinyamakuru ko we atajya yandika indirimbo ze. Ati “Sinigeze mu buzima mfata urupapuro n’ikaramu ngo nandike indirimbo, byose birizana, mba meze nk’ufite umuntu uri kumbwira icyo kuvuga. Bamwe muri twe tuba twarashyizwe ku Isi kugira ngo dukore ibyo dukora.”
Yakomeje avuga ko kuri iyi album naho yakomeje gahunda afite yo kubaka ikiraro kiyobora buri mwirabura.
Ati “Nkomeje ubutumwa natangiye, bwo kubaka ikiraro kiyobora buri mwirabura ku Isi yose, kwifatanya n’abandi no gutuma wumva ko udafite imizi yaho ukomoka, utakomera nk’uko umeze.”
Indirimbo nyinshi ziri kuri iyi album zakozwe mu gihe cya Guma mu rugo. P Diddy yavuze ko iyi album ikozwe mu buryo bugezweho, ariko ikaba iriho umuziki w’umwimerere.
Ati “Ikintu nigiye kuri Burna Boy ni akamaro k’ikintu ari gukorera igihugu cye, ndetse agahagararira abantu batari barigeze bumvwa ku Isi yose. Binyuze muri iyi album, ntekereza ko ari ingenzi kuri Afurika kuba yakumvwa. Irenze kuba album. Arenze kuba umuhanzi ahubwo ni umunyamatwara mashya.”
Ubusanzwe mu muziki, Executive Producer aba afite inshingano zo gufata ibyemezo bijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari, ategura ibijyanye no gufata amajwi no gukora indirimbo, agakorana n’utunganya umuziki.
Damini Ogulu (Burna Boy) uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika no ku Isi yose muri iki gihe, yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘On the low’, ‘Gbona’, ‘Ye’ cyangwa ‘I miss you bad’ n’izindi nyinshi. Yaherukaga gushyira hanze album ubwo yakoraga iyo yise ‘Africa Giant’, iyi ikaba yari iya kane.
Burna Boy yavukiye i Port Harcourt muri Leta ya Rivers muri Nigeria ku wa 2 Nyakanga 1991. Yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2010. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi.
Ni we muhungu wenyine mu muryango w’abana batatu, avukamo ari imfura. Umuryango we wishimira umuziki ariko ugashyira imbere cyane ibijyanye n’ubumenyi bwo mu ishuri. Nyina ni we mujyanama we mu muziki.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!