IGIHE yakusanyije ibirori n’ibitaramo bitandukanye byafasha buri wese ushaka gusoza umwaka, acinya akadiho.
Bahati wahoze muri Just Family agiye kumvisha abakunzi be EP ye nshya
Umuhanzi Bahati Makaca wamenyekanye cyane mu itsinda rya Just Family, agiye gushyira hanze Extended Play[EP] ye ya mbere yise "Nk’Abasaza", iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi banyuranye.
Aramurika ku mugaragaro izi ndirimbo zose, mu gitaramo arakora kuri uyu 31 Ukuboza 2024, mu kabari ka Danny Vumbi gaherereye i Nyamirambo, kazwi nka L’Hacienda.
Ni EP iriho indirimbo nka ’Nk’Abasaza’ yakoranye n’umuraperi Ama-G The Black, ’Sibi’, ’Nuzuye Amashimwe’ yahuriyemo na Manzi Music, ’Happy’, ’Kidogo’, ’Aye’ yakoranye na Khalfan na Puff-G ndetse na ’Bareke Remix’ yakoranye na Green P na Keilla.
Goulam agiye gutaramira abakunzi b’umuziki we…
Umuririmbyi Goulam w’Umufaransa, ari i Kigali. Ategerejwe mu gitaramo ‘New Year Countdown’, kirabera muri Kigali Universe kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024. Kucyinjiramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Uyu muhanzi arafatanya n’abandi barimo umuririmbyi Kiki Toure ndetse DJ RY akaba ari we ususurutsa abitabiriye. Igitaramo kirayoborwa na Davy Carmel wamamaye kuri televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro Le Miroir.
Goulam ukomoka mu birwa bya Comores ni umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wo mu Bufaransa. Mu birori bya Trace Awards and Festival byabereye mu Rwanda mu 2023, yegukanye igihembo mu cyiciro cya "Best Artist -Indian Ocean".
Turawusoza…
DJ Pius uri mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, yateguye igitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda. Iki gitaramo cyiswe “Turawusoza: Bonne Annee” aragihuriramo na Alyn Sano ndetse na Bushali kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024.
Iki gitaramo kirabera muri The Shooters Lounge, aho abacyitabira bavangirwa umuziki na DJ Ice, DJ Lexx Lexx na X The DJ.
Abazasohokera Kaizen nta rungu…
Abakunzi b’umuziki w’igisope na bo muri izi mpera z’umwaka ntabwo bibagiranye, kuko Kaizen Hotel yiteguye kubafata neza muri izi mpera z’umwaka. Ni mu gitaramo kiraba ku wa 31 Ukuboza 2024.
Iki gitaramo kiraririmbamo Orchestre Impala, mu gihe umuziki uraba uvangwa na DJ Sisqo.
XMASS & New Year Party…
Ibitaramo bya DJ Bissosso biba buri mwaka bya XMASS & New Year Party, bigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Nyuma y’igitaramo cyabereye i Musanze ku wa 25 Ukuboza 2024, ku wa 1 Mutarama 2025 kizakomereza i Rubavu ku mucanga.
Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo Urban Boyz, Zeo Trap, Papa Cyangwe, Nel Ngabo, Bushali, Yampano na Chriss Eazy bategerejwe i Rubavu muri iki gitaramo.
Umuziki uzavangwa na Dj Ira, DJ Kavori, DJ Drizzy, DJ Dallas na DJ Bloww. Kwinjira ni 3000 Frw na 5000 Frw ukongezwa Mutsig.
DJ Alisha agarutse i Kigali
Umunyarwandakazi DJ Alisha ukorera akazi ko kuvanga umuziki muri Uganda agiye kugaruka mu Rwanda. Uyu mukobwa yatumiwe mu gitaramo kiraba kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024. Ni igitaramo cyiswe ‘New Year’s Eve’, kirabera muri Atelien du Vin.
DJ Alisha waherukaga guteramira Abanyarwanda mu 2022, arahurira muri iki gitaramo n’abavanga umuziki barimo Dj Marnaud, DJ INNO ndetse na DJ Nickson.
The Ben agiye kumurikira abakunzi be album ya gatatu
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben agiye kumurikira album ye nshya mu gitaramo yise “The New Year Groove’’ kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025. Azahuriramo n’abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda no hanze yarwo.
Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwishyura 5000 Frw, ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 25 Frw ndetse n’ibihumbi 50 Frw bitewe n’aho ushaka kwicara. Hari kandi na tike yihariye iri kugura miliyoni 1,5Frw. Ushaka kugura itike, wakanda kuri https://ticqet.rw/#/
Villa Chill Black and White
Umuhanzi Javanix yatumiwe mu gitaramo gisoza umwaka kizaba iminsi ibiri, kirabera kuri Triangle Guest House iherereye Kimironko mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024 ndetse no ku wa 1 Mutarama 2025.
Iki gitaramo cyateguwe na King Jay ndetse na Vutu Gang. Uretse umuziki, hazabamo ibikorwa byo gukina ndetse no kotsa inyama imbonankubone.
Ibishashi byo guherekeza 2024 biraturitswa!
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abanyamujyi ko ibirori byo guturitsa ibishashi biraba mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024 rishyira ku wa 1 Mutarama 2025.
Bwasobanuye ko ibi birori birabera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Canal Olympia ku i Rebero, Imbuga City Walk mu mujyi rwagati, kuri Kigali Convention Centre na Kigali Serena Hotel.
Tyler ICU agarutse mu Rwanda
Tyler ICU wo muri Afurika y’Epfo ategerejwe mu Rwanda, ataramire abakunda gusohokera ahitwa Kozo. Ni mu gitaramo kiraba kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024.
Muri ibi birori biba kuva saa mbili z’umugoroba kugeza bukeye, Tyler ICU araba ari kumwe n’abavanga umuziki barimo DJ Toxxxyk ndetse na DJ Ninny.
Onomo yadabagije abazayigana…
Onomo Hotel nayo ntabwo yatanzwe mu kudabagiza abayigana. Iyi hoteli izi mu zigezweho mu Rwanda yateguye igitaramo kiraherekeza umwaka wa 2024 kiba kuri uyu wa 31 Ukuboza.
Iki gitaramo kirahuriramo abavanga umuziki barimo DJ Kalexx, DJ Pyfo, DJ June, DJ Sonia, Selekta Faba, Smooth Kriminal, Grvndlvng na Joe The Drummer.
Cécile Kayirebwa, Makanyaga Abdoul na Orchestre Impala bagiye guhurira mu gitaramo gitangira 2025
Abahanzi bamamamaye mu muziki wo mu myaka yo hambere, Cécile Kayirebwa, Makanyaga Abdoul, Orchestre Impala, Les Fellows, Dauphin na Jado Famous bagiye guhurira mu gitaramo kimwe.
Aba bahanzi batumiwe mu gitaramo cy’umuziki wo mu myaka yo ha mbere kizinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya, cyane ko kizaba ku wa 1 Mutarama 2025.
Iki gitaramo cyiswe ‘Ab’ejo n’abubu’ kizabera Lexury Garden ahazwi nka Norvège mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.
Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwishyura 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP, ibihumbi 20Frw muri VVIP, ibihumbi 100Frw ku meza y’abantu icumi ndetse n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu umunani bicaye mu myanya y’imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!