Nel Ngabo agiye gushyira hanze album yatuye ingabo zabohoye u Rwanda zirimo na se

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Kamena 2020 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Ingabo’; yatuye ingabo zose zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu harimo na se.

Iyi album ya mbere y’uyu musore yayise ‘Ingabo’ izaba iriho indirimbo 13. Yabwiye IGIHE ko yatekereje iri zina kuko ariyo yatangiye urugamba rwe muri muzika.

Ati “Iyi album yitwa Ingabo. Isobanuye byinshi kuri njye, niyo yatangije urugamba rwanjye muri muzika. Nayituye Ingabo zitanze kugira ngo tube turi mu gihugu cyiza nk’icyo dufite uyu munsi by’umwihariko umubyeyi wanjye (Papa) kuko n’umwe muri abo.”

“Yashyigikiye impano yanjye kandi ayiha agaciro rero kuri we n’izindi ngabo basoje urugamba rwabo batsinze ubu nitwe dutahiwe. Urugamba rwanjye si urw’amasasu ahubwo ni urwo gusana imitima no kubaka urukundo mu bantu binyuze mu bihangano byanjye.”

Iyi album izatangira kugurishirizwa kuri Internet tariki 4 Nyakanga. Iriho ndirimbo Nel Ngabo yatangiriyeho n’izindi nshya. Iziriho zitazwi zirimo iyitwa ‘Agacupa’, ‘My Queen’, ‘My Baby’, ‘Ndakublocka’ yahuriyemo na Bulldogg n’izindi nyinshi.

Uyu musore w’imyaka 21 yatangiye umuziki mu 2017, gusa impano ye yatangiye gushashagirana ubwo yinjiraga muri Kina Music ibarizwamo abahanzi bakomeye nka Butera Knowless, Tom Close n’abandi.

Uretse kugira ijwi rihebuje uyu musore azi no gucuranga piano, mu muziki we yibanda ku njyana ya RnB kuko ngo ariyo yiyumvamo kurusha izindi zose, kubera iyo mpamvu ikaba imworohera cyane.

Amaze gukundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ya Motema’ ye na P, ‘Gake’ yahuriyemo na Igor Mabano, ‘Nzahinduka’, ‘Ntibikabe’ ye na Butera Knowless, ‘Byakoroha’ n’izindi.

Nel Ngabo agiye gushyira hanze album ye ya mbere yatuye se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .