Naason umaze igihe atagaragara mu muziki yakoze indirimbo yahuriyemo na Dream Boyz

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Kanama 2019 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nshimiyimana Naason ukora injyana ya R&B yisunze itsinda rya Dream Boyz bakorana indirimbo yise ‘Uzamvuganire’ nyuma y’igihe kirekire yari amaze ataragaragara mu bikorwa by’umuziki.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Trackslayer mu gihe amashusho yafashwe na Bagenzi Bernard.

Ivuga ku muhungu w’umukene ukundana n’umukobwa wo mu bakire ariko afite amakenga y’uko bazakira urukundo rwabo, akamusaba kuzamuvuganira.

Mu gitero cya mbere Naason hari aho agira ati “Uwo mu cyiciro cya mbere yakunda ate umwari umeze nkawe? Njye wize n’ibirenge wowe wize i mahanga, duhuriye he? Wabivuga ute? Urabizi ndagukunda, rwose ndagushaka, ndifuza ko waba mama w’abana banjye. Ariko mfite ubwoba bw’iwanyu, kugutsindira ndabona ari ikizamini kitoroshye.”

Naho mu nyikirizo yayo TMC wa Dream Boyz agira ati ‘‘Uzamvuganire, uzababwire ko urukundo ari urwa mbere. Ibintu ni ibishakwa byaza bikagenda ariko urukundo ngukunda rwo ruzahora. Uzamvuganire.’’

Iyi ndirimbo igaragaramo abantu basanzwe bazwi mu myidagaduro barimo Willy Ndahiro usanzwe umenyerewe cyane muri filime uba ari se w’umukobwa, n’umuhanzikazi Gihozo ugaragaramo ari mu mwanya w’umukobwa uvugwo muri iyi ndirimbo.

Naason yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Mfite Amatsiko”, “Inkuru Ibabaje”, “Nyigisha”, “Ni wowe unyuzuza”, “Ab’Isi”, “Bakundukize” n’izindi.
Uyu muhanzi yaherukaga kumvikana cyane mu muziki ashyira ahabona indirimbo yitwa ‘Ninjye Mukire’ yakoze mu mezi atanu ashize.

Umuhanzi Naason umaze igihe atavugwa yakoze indirimbo yahuriyemo na Dream Boyz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .