Mutima wize umuziki ku Nyundo yasohoye indirimbo yakomoye ku muhungu wamwanze kubera ubuhanzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kanama 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Mutima uri mu mfura z’abize umuziki ku Nyundo yashyize hanze indirimbo, ivuga ku rukundo rwe n’umusore bakundanye akumva amagambo y’abantu bamwumvishaga ko kubera ko ari umuhanzi afite imico mibi.

Iyi ndirimbo y’uyu mukobwa yayise ‘Bazavuga’ , yabwiye IGIHE ko yubakiye ku nkuru mpamo y’ibyo yanyuzemo mu rukundo rwe.

Ati “Guhimba iyi ndirimbo byavuye ku muhungu twakundanaga, ariko inshuti ze zigashaka kumunyangisha kuko nari umuririmbyi, akeka ko nigurisha (ndi indaya cyangwa se nywa ibiyobyabwenge) kuko naririmbaga. Yakekaga ko njya mu zindi ngeso mbi nyinshi. Byari 2018.”

Mutima avuga ko uyu muhungu batandukanye ariko nyuma akaza kubona ibintu byose abantu bamumubwiragaho atari byo na gato.

Indirimbo ye nshya yakozwe mu buryo bw’amajwi na Nizbeatz naho amashusho akorwa na Bernard Bagenzi.

Uyu mukobwa asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo ‘Urabaruta’ na ‘Kuch Kuch’. Mu muziki ubu ari kwifasha kuko nta bajyanama arabona.

Uyu muhanzikazi ubusanzwe yitwa Alleluia Mubirigi Pierrine, afite imyaka 23 mu muziki yitwa Mutima. Afite ababyeyi bombi, ni we wa mbere mu bana bane.

Avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto ndetse ko ku bigo yizeho yari azwi kubera impano ye itangaje.

Ati “Natangiye kuririmba mfite imyaka umunani, naririmbiraga ku bigo nagendaga nigaho, nyuma naje kujya mu muziki byemewe ubwo nakoreraga muri Sebeya Band mu 2016 nyuma nza kujya no muri Neptunez Band naho nza kuvamo, ubu natangiye kwikorana umuziki nk’umuhanzi.”

Izina ‘Mutima’ byaturutse ku ndirimbo y’uyu mukobwa izajya hanze mu minsi iri imbere.

Uretse kwiga umuziki, yize no muri St Joseph ari umukinnyi ukomeye wa Basketball. Yize ibijyanye n’Ubukerarugendo mbere yo kujya kwiga umuziki ku Nyundo.

Umuhanzikazi Mutima yashyize hanze indirimbo yahimbye kubera umusore bakundanye akaza kumwanga kuko akeka ko afite imico mibi
Uyu mukobwa ni umwe mu banyempano bo kwitega mu muziki w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .