Muchoma yagabiye inka Tom Close

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Nizeyimana Didier wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Muchoma, yatangaje ko yahaye inka Tom Close kubera uruhare yagize mu muziki w’u Rwanda rurimo kuba ari we watumye The Ben amenyekana.

Yabitangaje nyuma y’indirimbo yakoranye na The Ben, abantu bagatangira kuvuga ko bitari bikwiriye, kubera ko Muchoma ari umuhanzi ukizamuka batakabaye bakorana.

The Ben wazamuwe cyane na Tom Close mu gusubiza yavuze ko ubundi agira umutima ufasha ikindi akaba na we iyo atazamurwa nk’uko ari kubikora, abantu batari kuba bamuzi.

Mu butumwa Muchoma yanditse kuri Instagram, yagize ati “Mukuru wanjye Tom Close, umutima mwiza n’imbaraga n’ibitekerezo wakoresheje mu ruganda rwacu ni iby’agaciro. Uri isoko ya mukuru wanjye The Ben nkunda cyane. None reba ibyo wakoze biraje bigera no kuri twebwe abana bato. Uri umunyabigwi. Nkwemereye inka kubera iyo mpamvu , Imana iguhe umugisha.”

Muchoma yabwiye IGIHE ko Tom Close ari umuntu wakabaye uhabwa agaciro gakomeye, kuko hari uruhare runini yagize mu muziki nyarwanda akenshi abantu barenza ingohe.

Yakomeje avuga ko igihe cyose Tom Close azaba afite umwanya nta kibazo yazaza gukura ubwatsi, ubundi agahabwa inka ye.

Ati “Njye ntegereje ko Tom Close aza gukura ubwatsi. Nk’uko mubizi iyo umuntu yahawe inka niko bigenda. Igihe icyo aricyo cyose njye nditeguye nta kibazo.”

Muchoma w’imyaka 31 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere, avuga ko ubuzima yabayemo kuva akivuka "ari nk’inzira y’umusaraba yamugoye cyane".

Uyu musore wabaye mu Rwanda akahava mu 2000 ajya muri Amerika, yavukiye mu bibazo by’urusobe, aba mayibobo mu Rwanda, Uganda na Kenya aho yavuye ajya muri Amerika.

Muchoma akora umuziki wibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili n’Icyongereza. Mu ndirimbo yakoze zizwi harimo “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love” , “Mtoto”, ‘Ni ikibazo’ n’izindi.

Indirimbo nshya yakoranye na The Ben mu buryo bw’amajwi yakozwe na Heavy Kick na Bob Pro. Amashusho yakozwe na Easy Cuts.

Reba indirimbo ye nshya yakoranye na The Ben

Muchoma yatangaje ko ahaye inka Tom Close kubw'uruhare rwe mu guteza imbere umuziki nyarwanda
Tom Close yahawe inka na Muchoma kubera uruhare yagize mu muziki nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .