Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushishikariza abantu kwishima bakabyina bakirengagiza ibibazo by’isi.
Mu buryo bw’amajwi ‘Zunguza’ yakozwe na Anna Beat naho amashusho akorwa na Julien Bmjizzo.
Mk Isacco yabwiye IGIHE ko kugira ngo ahure na Lil Saako bari bari mu gitaramo cyari kirimo n’itsinda rya Instinct Killers rikomeye muri Guinée Conakry abarizwamo, barahuza bafata umwanzuro wo gukorana indirimbo.
Ati “Yakunze akazi kanjye ,nyuma dukomeza kujya tuganira tuba inshuti cyane. Baje gukora igitaramo i Paris mu Bufaransa muri Kanama 2020. Icyo gitaramo barimo nari natumiwemo tuba ariho duhura bwa mbere . Niho twahise dufata umwanzuro wo gukora indirimbo hamwe.”
Yavuze ko bahise bakorana byihuse cyane kuko bagiye muri studio bagakora indirimbo mu buryo bw’amajwi.
Ati “Twahise duhitamo gukora indirimbo ibyinitse yo mu kabyiniro ari naho igitekerezo cyo kwita indirimb ‘Zunguza’ cyaturutse.”
Nyuma yo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi bahise bakora n’amashusho muri Nzeri 2020.
MK Isacco ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki muri Diaspora. Aririmba muri RnB ndetse na Dancehall yatangiye umuziki mu 2012 abarizwa mu itsinda rya IC-KS. Mu 2015 nibwo yahisemo gutangira kwikorera umuziki ku giti cye.
Yasohoye indirimbo ye ya mbere mu 2017 ubwo yakoraga iyo yise ‘Nonaha’, mu 2018 akora iyo yise ‘Cheza’, ‘Uko ubikora’ mu 2019 ndetse yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Urampagije’ yasohotse mu 2020.
Yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi batanduakanye bakomeye barimo Dadju, Serges Beynaud, Soun Bill, Bramsito n’abandi.
Isacco yatwaye ibihembo bitandukanye kandi birimo umuhanzi mwiza w’umunyafurika muri Diaspora. Yanatowe nk’umugabo witwaye neza mu 2016 mu bihembo bya Nshuti Awards.
Lil Saako bakoranye ubusanzwe yitwa Coleah Dimedy abarizwa mu itsinda rya Instinct killers ririmba Dancehall, Ragga, Reggae na Hip Hop. Arihuyemo n’undi muririmbyi umwe ndetse n’ababyinnyi. Ni rimwe mu matsinda akomeye muri Guinée Conakry.
Rimaze gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo na Patoranking wo muri Nigeria bahuriye mu ndirimbo bise ‘On contrôle la zone’. Bamaze gukora album eshatu zirimo ‘Chocona Bonbon’ yagiye hanze mu 2017.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!