00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jojo yashimangiye ko adateze gusubira mu muziki

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 August 2024 saa 03:37
Yasuwe :

Imyaka irenga icumi irihiritse Uwineza Iman Josiane, wamamaye nka Miss Jojo ateye umugongo ibya muzika, ahitamo kujya mu bundi buzima.

Miss Jojo avuga ko ubuzima bwa muzika yabugiriyemo ibihe byiza gusa kuri ubu afite indi ntumbero yifuza kugeraho itandukanye cyane no gukora umuziki.

Ubwo yari mu kiganiro Versus cya RBA, Miss Jojo yavuze ko nubwo yakoraga umuziki atari umuntu ukunda kwamamara kuko yagiye mu muziki hari ubutumwa yifuza gutanga kandi abona bwaragezweho.

Ati “Ahahise hanjye ndahishimira. Numva narakoze icyo nashakaga, njye ntangira kuririmba sinari umuntu ukunda kwamamara. Nashakaga gutanga ubutumwa.”

“Ako kahise kanjye nagakoresheje mu mpano Imana yampaye mbasha gutanga ubutumwa hanyuma igihe cyarageze mbona ko ubutumwa nifuzaga gutanga narabutanze.”

Miss Jojo ubu ni umubyeyi ufite indi ntumbero y’ubuzima n’urwego rundi yifuza kugeraho rutarimo iby’umuziki.

Ati “Numva ko mfite intumbero yo kuba undi muntu wo mu rundi rwego ruriya narubayemo kandi narugiriyemo ibihe byiza. Igihe cyarageze rero mbona ko hari urundi rwego rwisumbuye ngomba kubamo narakuze, nagize ibihe byiza mu hahise hanjye kandi uyu munsi ndi ahandi.”

Uyu mubyeyi avuga ko azirikana urukundo yeretswe akiri mu muziki ndetse yumva imbamutima z’ababajwe n’umwanzuro yafashe, ariko nabo bakwiye kumwumva akaba undi muntu mushya bitewe n’icyo yufuza kuba cyo kandi yumva kimunyuze.

Miss Jojo yerekeje amaso ku gufasha abakobwa binyuze mu muryango utegamiye kuri Leta yatangije yise ‘Igikari’.

Ku bakurikiye umuziki nyarwanda mu 2006, nta kabuza bahuye n’ indirimbo nka "Tukabyine", "Mbwira", "Inshuti", "Siwezi" n’izindi zaririmbwe na Miss Jojo wagize igikundiro kidasanzwe muri uru ruganda.

Ni umwe mu bahanzikazi bazahora mu mitima ya benshi, kubera ibihangano biryoheye amatwi yatanze, mu gihe hari abatekerezaga ko gukora umuziki ku gitsina gore bidashoboka.

Nubwo Miss Jojo yakoze amateka muri uyu muziki ariko ntabwo ibyishimo ku bakunzi be byarambye kuko yaje kuwusezera burundu, ku buryo amaze imyaka irenga icumi atagaragara mu bikorwa byawo.

Miss Jojo yavuze ko ibyo gukora umuziki yabihagaritse burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .