Mico The Best yanyuze abakurikiye igitaramo cya ‘My Talent Live Concert’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ukuboza 2020 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Mico Prosper wamamaye mu muziki nka Mico The Best uri mu bagezweho muri iki gihe yasusurukije abakurikiye igitaramo cya “My Talent Live Concert” kuri uyu wa Gatandatu.

Ibi bitaramo bigeze aharyoshye aho abahanzi batandukanye bakomeje gususurutsa abantu, mu ndirimbo zabo nyinshi.

Kuri ubu hari hatahiwe umuhanzi Mico umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki wo mu njyana ya Afrobeat.

Umunyamakuru Luckyman Nzeyimana wa RBA wayoboye iki gitaramo, yabajije Mico The Best urugendo rwe muri AfroBeat, amubaza ubuhamya yaha umuntu umukurikiye.

Undi mu gusubiza ati “Ahantu twakuye muzika nyarwanda ni kure, reka mvuge ko dufite amahirwe ko dufite amahirwe ko dufite abantu bize umuziki. Twanyuze mu bihe bikomeye ndetse hari abantu twatangiranye umuziki batakirimo kubera imbogamizi. Navuga ko turi mu bantu batangije umuziki ugezweho mu bihe twari dusanzwe twumva karahanyuze. Twaraje duhita twicokamo.”

Yakomeje agira ati “Urwego ndiho ndi urugero rwiza rw’umuntu wihanganye. Umuziki wageze aho uba akazi kandi kwihangana ni kimwe mu bintu bifasha. Hari ibibazo twahuye nabyo birimo ubushozi buke, abantu kutumva ibyo dukora… bigenda bidusaba kwihangana[…]”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko uyu munsi yishimira intambwe umuziki we umaze kugeraho.

Uyu muhanzi yahise yanzika n’indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Uwo muntu’, ‘Jamais’, ‘Umutaka’, ‘Save the date’, ‘Twembi’, ‘Aka-bisous’ ‘Igare’ iri mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe n’izindi.

Ibi bitaramo bimaze kunyuramo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Jules Sentore wabimburiye abandi, B Threy, Marina na Peace. Ikindi gitaramo gitenyijwe ku wa 12 Ukuboza 2020.

Mico The Best yashimye aho umuziki w'u Rwanda ugeze agereranyije n'aho wari uri mu myaka isaga 10 ishize
Yavuze ko hari benshi batangiranye umuziki bagacika intege, gusa akishimira aho umuziki nyarwanda ugeze
Mico The Best yagaragaje ko kwihangana aribyo byatumye akomeza umuziki
Mico The Best amaze igihe ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda
Mico The Best yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru Nzeyimana Luckman wa RBA
Mico yamamaye mu bihangano bitandukanye
Mico yavuze ko urugendo rwe mu muziki rwari rukomeye cyane ariko agahanyanyaza
Umunyamakuru Nzeyimana Luckman Lucky wa RBA niwe wayoboye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .