Uyu mugoroba wiswe ‘After Work Rwanda Euro Fest’ utegurwa mu rwego rwo guhuza urubyiruko rugasabana ndetse rukanaganirizwa kuri gahunda zitandukanye z’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kururukundisha.
The Ben aganira n’uru rubyiruko yarweretse ko mu myidagaduro hari amahirwe yo gushoramo imari cyane ko ruri gukura kandi ruri gufasha abanyempano gutera imbere.
The Ben nk’umuhanzi wabaye muri ‘Diaspora’ akahamara igihe, yasabye urubyiruko rw’i Burayi kujya runyuzamo rugasura u Rwanda kugira ngo rurusheho kurugiraho amakuru cyane ko ruri mu nzira y’iterambere.
Ni ibiganiro The Ben yitabiriye nyuma yo kurangiza imyitozo ya nyuma y’igitaramo agiye gufashamo Bwiza witegura kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’.
Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa 8 Werurwe 2025 i Bruxelles, byitezwe ko cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo Juno Kizigenza, DJ Princess Flor, DJ Toxxyk, Lucky Nzeyimana, Ally Soudy n’abandi barimo Ami Pro waturutse i Burundi.
Ubwo yari asoje imyitozo ya nyuma, The Ben yavuze ko yahisemo gushyigikira Bwiza kuko nyuma yo gukorana indirimbo bagiranye igihango.
Iki gitaramo cyo kumurika album ya kabiri ya Bwiza, cyateguwe na ‘Team Production’, sosiyete imaze gukomera mu bijyanye no gutegura ibitaramo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!