Magaly yavuye mu Rwanda ajya gukomereza amasomo muri Amerika ndetse akora ibijyanye no gusiga abantu ibirungo by’ubwiza (makeup), yakomatanyaga n’umuziki yatangiye mu mwaka wa 2017. Ubu yavuye mu byo kuririmba indirimbo zisanzwe nyuma yo kwiyegurira Imana.
Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nyemerera’, ‘Hold Me’, ‘The One’ yahuriyemo na Ice Prince wamamaye mu muziki muri Nigeria no hanze yayo, ‘Abubu’ n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko ubu yahinduye ubuzima yabagamo nyuma yo kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza we.
Uyu mukobwa ugiye kumara imyaka ibiri asengera muri The Potter’s House ya Touré Roberts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko abantu batazongera kumubona mu muziki usanzwe.
Ati "Ntabwo nkiri mu muziki utari uwo kuramya. Ntabwo muzongera kumbona muri uriya muziki. Narakijijwe, namenye Yesu mwakira nk’umwami n’umukiza. Ni ibintu ndimo si agahararo, nahaye Yesu umutima wanjye wose.”
Uwashatse kwiyahura kubera agahinda yatabawe n’Imana
Nyuma yo gukizwa, Magaly amaze igihe agira inama zitandukanye abantu yifashishije urubuga rwa YouTube, ibintu avuga ko ari Imana yamubwiye ko yabikora kuko hari benshi bizagirira ukamaro.
Ati “Gutangira kugira abantu inama nifashishije YouTube ni Imana yansabye kubikora. Njye icyo nakoze nubashye Imana. Byabanje kungora kuko nanjye ubwanjye ndacyiga mu bintu byose mu buzima. Ni Imana niringira. Ni umuhamagaro Imana yampaye.”
Yavuze ko hari igihe yari agiye kwiyahura kubera indwara y’agahinda, ariko Imana ikaza kumufasha ikamwomora inguma n’ibitekerezo byatumaga atekereza gutyo.
Ibi bitekerezo byo kwiyahura yatangiye kubigira mu mpera za 2015, icyo gihe ntabwo yashakaga kujya avugisha abantu, ndetse yahoraga yigunze ariko atazi ikibazo afite. Nyuma y’uko Imana imubohoye, yahise ahabwa umukoro wo kugira inama abantu.
Ati “Kugira abantu inama ku bintu byo kwiyahura ni Imana yabinsabye nabyo. Nanjye nigeze kugera mu gihe nshaka kwiyahura kubera kwiheba. Nagize ibitekerezo bitari byiza ku buryo numvaga ntagikeneye kuba ku Isi. Nari kure y’Imana ndi mu Isi. Umuryango narawukinguye ngira ibyo bitekerezo, gusa nshimira Imana kuba byarabaye ibitekerezo ntibijye mu bikorwa.”
Kuri we ngo yasanze kimwe mu bitera indwara y’agahinda harimo kwigereranya n’abandi, ihungabana, kuringaniza urubyaro ku bakobwa, kutababarira n’ibindi byinshi. Avuga ko kubivamo bisaba kugira abantu muganira bakakuba hafi no kwizera Imana.
Yambitswe impeta n’umusore, ntibahuza
Mu Ukuboza 2018 nibwo Ingabire Magaly yashyize hanze amafoto agaragaza ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Austin ukorera Revolt Television ya P Diddy uzwi nka Sean Combs. Uyu musore wari wambitse impeta Magaly afite inkomoko muri Nigeria, ariko aba muri Amerika.
Muri Gashyantare 2019, aba bombi baje gutandukana ndetse uyu musore aza kwerekana undi mukobwa iwabo. Magaly yavuze ko batahuje bagahitamo ko buri wese yaca inzira ye.
Ati “Ntabwo twahuje, byararangiye. Ntabwo tukivugana.”
Yabajijwe ikintu abwira abajya bitwararika mbere yo kwambikwa impeta ndetse n’abahungu batera ivi, avuga bakwiriye kujya babanza bagatekereza cyane ku cyemezo bagiye gufata.
Ati “Inama nagira abakobwa cyangwa abasore kuri ibi bintu, ni icyemezo cy’ubuzima bwose. Ni ikintu batagomba guhubukira. Ni ibintu bikwiriye gukoranwa ubushishozi. Nababwira bakabisengera. Twebwe abantu dukurikiza amarangamutima yacu. Banza umenye niba muhuje ukwizera, ikindi ubaze Imana koko niba ari we mufasha wawe, umenye niba icyerekezo cyawe n’icye bihura. ”
“Ni nayo mpamvu ingo nyinshi zitandukanye zisigaye zitandukana cyane zitamaze kabiri. Kumenya niba muhuje ibyo mwifuza mu buzima ni ikintu cya ngombwa. Gushakana ni byiza, biva ku Mana, iyo bikozwe neza bibyara umugisha ariko iyo bikozwe nabi biba ari ikibazo gikomeye.”
Yabajijwe niba indirimbo “Abubu” yubakiye ku nkuru igaragaza ko urukundo rwabaye urw’abifite cyangwa niba yarayikoze abikomoye ku rukundo rwe n’uyu musore wamwambitse impeta, avuga ko atari byo.
Ati “Kuri iriya ndirimbo mperuka gushyira hanze ntabwo navuga ngo ni inkuru y’impamo, njye narebye urukundo muri rusange, ntabwo urukundo rukiriho abantu bakundana kubera inyungu, ku buryo abasore cyangwa abakobwa bagenzi bawe bagukundira ibintu runaka ufite."
"Njye nagize igitekerezo nkibwira Producer Nicolas wo mu Rwanda, hanyuma na we aragenda arayikora na we afite ibyo yongeyemo. Nibyo byari bigezweho mu 2019. Nanjye nagiye ngira inshuti zitankunda, hari icyo zinkurikiranyeho.”
Uyu muhanzikazi avuga ko imishinga ye iri imbere ari ugukorera Imana, ndetse ateganya no gushyira hanze indirimbo zirimo ubutumwa bwo kugarura abantu mu nzira y’agakiza. Ubu ngo ahugiye ku ishuri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!