Lil G yavuze byinshi ku ndirimbo yakoranye na Christopher utagaragara muri Video

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Ukwakira 2018 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ubimazemo igihe Karangwa Lionel [Lil G], yatangaje ko kuba Christopher barakoranye indirimbo ariko ntagaragare mu mashusho yayo (Video), ari ibintu bumvikanye mbere yo kuyikora.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo, uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Like a Queen’ yakoranye na Christopher. Ni indirimbo iri kuri alubumu ye ya gatatu ari guteganya kuzashyira ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yatuzaniraga amashusho y’iyi ndirimbo, yavuze ko yari asanzwe akora indirimbo z’ubuzima busanzwe ariko ubu akaba yarahisemo gukora indirimbo ibyinitse y’urukundo.

Ati “Abantu baziko nsanzwe nkora indirimbo z’ubuzima busanzwe. Ariko noneho ndi nk’umuganga abafana banjye ntabwo nakomeza kubaha urushinge rumwe. Ikindi nk’umuntu ukorera abafana mba ndeba igikenewe muri iyi minsi akaba aricyo mbaha.”

Yakomeje avuga ko imishinga afite kuri ubu irabanzirizwa no kubanza kumenyekanisha aya mashusho y’indirimbo.

Ati “Abafana banjye ngenda mbegera mu ntara zitandukanye, ubu icyo nshaka ko abantu bumva ni ikwirakwizwa ry’amashusho, ntibumve ko kuba Christopher atagaragaramo ari igikuba cyacitse kuko nawe twayikoze abizi”.

Mu mpera z’icyumweru gitaha Lil G azaba ari i Mbarara muri Uganda yagiye gukwirakwiza amashusho y’indirimbo ye.


Christopher ntiyanze kugaragara muri Video…

Lil G yavuze ko ajya gukorana iyi ndirimbo na Christopher bari bumvikanye ko atazagaragara muri video kuko wari umushinga we, cyane ko ari ibintu bisanzwe bikorwa n’ahandi.

Yagize ati “Christopher ntabwo ari muri video kuko no ku ifoto yamamaza indirimbo mwabibonye ko ari njye njyenyine uriho. Ni ibintu bisanzwe abantu baba bakwiye kubyumva kuko niko twabiteguye.”

Indirimbo ‘Like a Queen’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na MadeBeat afatanyije na Lil G, amashusho akorwa na Nameless Campos.

Uyu muhanzi uri gutegura alubumu ye ya gatutu yise ‘Umubyeyi’ azamurika. Nubwo adatangaza umubare w’indirimbo zizaba ziyiriho n’itariki, avuga ko igitaramo cyo kuyishyira ahagaragara kizaba mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka.

Amashusho y’indirimbo nshya ya Lil G afatanyije na Christopher:

Lil G yasobanuye ko kuba Christopher atari mu mashusho y'indirimbo bakoranye ari ibyo bumvikanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza