00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Li John yahuje imbaraga na Marina mu ndirimbo nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 September 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo akaba n’umuhanzi, Iradukunda Jean Aimé yahuje imbaraga n’umuhanzikazi Marina mu ndirimbo nshya bise ‘Ok’.

Ni indirimbo y’inkuru y’urukundo rw’umukobwa uhamiriza umukunzi we ko yamaze kumwegukana ndetse nta cyatuma batandukana.

Yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, itunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Li John na Marina baherukaga guhurira mu ndirimbo yo kunamira Jay Polly, aho bari bahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye biganjemo abari inshuti z’uyu muraperi.

Mu ndirimbo Ok, Marina hari aho aririmba agira ati “Wowe nanjye urukundo rwacu ni injyana, turi twembi babiri nta wadutanga, amarangamutima yon i menshi, sinizeraga ko ari wowe uzanjyana[…]. ”

Akomeza agira ati “Naragusengeye, n’iwacu baremeye, ni wowe mugabo ubarusha imico […]Nibazaga ko urukundo rutakibaho, ariko wowe warunshyizemo ubu ni wowe nibonamo.”

Ni mu gihe Li John nawe aza amwikiriza amubwira ko ari we mwari azajya ahoza kuri ‘Status’.

Indirimbo ‘Ok’ mu buryo bw’amajwi yatunganyirijwe muri Storykast Records na Li John mu gihe amashusho yakozwe n’uwitwa Clovis afatanyije n’itsinda rigari ririmo Akram Ihaji.

Izina Li John benshi batangiye kurishyira ku rutonde rw’aba Producers bakomeye kandi batanga icyizere nyuma yo gukora indirimbo yise ‘Kamwe’ yahurijemo ibyamamare mu muziki, icyakora si mushya muri uyu mwuga.

Uyu musore kuri ubu ukorera muri Storykast Records, yatangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’umwuga mu 2018 nubwo kuva mu 2015 yari yaratangiye kubyimenyereza.

Li John yifashishije Marina mu ndirimbo bise 'Ok'
Marina na Li John bahuriye mu ndirimbo bise 'Ok'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .