Iyi ndirimbo yitwa ‘Nasinya’ byatangiye ari iya Li John ndetse yabanje kuyisangiza abantu kuri Tik Tok itangira gukorwaho Challenge.
Uyu musore avuga ko nyuma Social Mula yaje kuyikunda amusaba ko bayihuriramo cyane ko amashusho yayo yari atarajya hanze, undi nawe aramwemerera kuko basanzwe bakorana bya hafi kandi amuziho ubuhanga.
Li John yabwiye IGIHE ati “Yarabinsabye mpita mbyemera kuko nabonaga hari icyo byakongera ku ndirimbo kubera ubuhanga bwa Social Mula ndetse n’abafana afite mu Rwanda.’’
Ku butumwa bashakaga gutanga Li John agaragaza ko ari ubw’urukundo, aho umusore aba yaragiye akundana n’abakobwa benshi nyuma akaza kubona umwe, akabona ko koko yanasinya bagasezerana mu murenge.
Hari aho aba bahanzi baririmba bati “Uwo nifuzaga ni uyu udahora kuri YouTube… noneho ubu nasinya.”
Si ubwa mbere bahanzi bahuriye mu ndirimbo cyane ko bahuriye mu zirimo “Kamwe’’, “Bye Jay Polly’’ n’iyi nshya bise “Nasinya’’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!