00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka irindwi amaze gusohora indirimbo esheshatu: Inzozi za Izere ukataje mu muziki

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 Ukwakira 2022 saa 09:34
Yasuwe :

Louange Ora Izere w’imyaka irindwi y’amavuko wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, akomeje gutungura benshi mu bakunzi b’umuziki kuko amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu zirimo izakunzwe na benshi.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza afite impano idasanzwe yo kuririmba kuko yabitangiye afite imyaka itanu y’amavuko yiga mu wa mbere.

Ni umwana uganira adategwa atanga ibitekerezo bisobanutse ku buryo bigararagara ko ashabutse. Ni uwa gatatu mu muryango akaba ari na we muto kuko afite basaza be babiri akurikira.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko impano yo kuririmba yayikuye kuri mama we uririmba muri Korali Ijuru ya katedarale ya Butare ariko nanone kuririmba yabikundishijwe n’abahanzi barimo Aline Gahongayire na Tom Close.

Ati “Nabonaga kuri televiziyo Aline Gahongayire aririmba nkumva nanjye nshaka kuririmba nka we. Undi muhanzi nkunda ni Tom Close kuko na we aririmba neza.”

Kugeza ubu amaze gusohora indirimbo esheshatu ari zo Yezu Wanjye; Ni Wowe Mana; Mama- Papa; imihigo Yacu; Niyubahwe na Tuzahora Tukwibuka.

Avuga ko ku nshuro ya mbere yatangiye kuririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi ariko aza gutangira kujya yandika ize, ababyeyi be bakamufasha kuzikosora.

Mu ndirimbo ze harimo izigera kuri ebyiri yandikiwe n’umuhanzi Jean Marie Vianney Mbonyizina [aherutse kwitaba Imana] wamwumvise aririmba yiyemeza kumushyigikira.

Ati “Nagiye niyandikira indirimbo, Mama akamfasha kuzikosora ariko hari ebyiri nandikiwe na Muzehe [Marie Vianney Mbonyizina]. Yanyandikiye iyitwa Mama- Papa n’indi yitwa Imihigo Yacu.”

Marie Vianney Mbonyizina akimara kwitaba Imana, Louange yahise amuhimbira indirimbo yitwa ‘Tuzahora Tukwibuka’.

Izere Louange yavuze ko urupfu rwa Mbonyizina ruri mu bintu byamubabaje mu buzima bwe. Yavuze ko afite inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye kandi yumva azabigeraho.

Ati “Ndumva nshaka kuzaba umuhanzi ukomeye nkagera ku rwego nk’urwo Aline Gahongayire agezeho nkanarenzaho.

Ikindi yifuza ni ukuzaba umuganga akajya yita ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe kuko yabonye babikeneye.

Ati “Nziga iby’ubuganga kuko nabonye umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe numva arambabaje, numva mfashe intego yo kuzajya mvura abantu bafiteba byo mu mutwe.”

Afite intego yo kuzaririmbira Madamu Jeannette Kagame

Louange Ora Izere yabwiye IGIHE ko yabonye abandi bana bahuye na Madamu Jeannette Kagame na we yumva yifuje kuzahura na we akamuririmbira.

Avuga ko kugira ngo azabigereho azakomeza kwiga ashyizeho umwete kugira ngo bahure kuko azi neza ko atumira abana batsinze neza bagasangira.

Ati “Nifuza ko nanjye twazahura nkamuririmbira. Nzakomeza kwiga nshyizeho umwete kugira ngo nanjye azantumire duhure.”

Kimwe mu byo avuga byamushimishije ni ukubona indirimbo ye kuri televiziyo y’u Rwanda.

Ati “Narishimye cyane numva binteye umurava wo gukomeza guhanga indirimbo nyinshi no kuziririmba.”

Mu ndirimbo ze akunze gutanga ubutumwa burimo gushimira ababyeyi barera neza abana, gusaba abana kubaha ababyeyi ndetse no gutaka ibyiza igihugu cyagezeho.

Nk’umwana ukunzwe kandi w’icyitegererezo, muri iki gihe arimo gushishikariza abana bose kujya ku ishuri no kwiga neza bashyizeho umwete kandi bakubaha ababyeyi n’abarezi.

Ni umwana bigaragara ko afashijwe yabasha kugera kuri byinshi birimo no kuvugira abana kubera ubuhanga n’impano yifitemo.

Mama wa Louange, Aliane Yankurije yabwiye IGIHE ko umukobwa we yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba akiri muto afite imyaka itatu y’amavuko, nyuma atangira kuririmba yiyemeza kumushyigikira.

Yavuze ko ku nshuro ya mbere yasabye kuririmbira abageni mu bukwe maze aratungurana.

Ati “Umunsi umwe tuza gutaha ubukwe bw’inshuti yacu, ansaba kumureka akaririmbira abageni, ndamureka kuko nari nzi ko kuvugira mu ruhame bitamunanira. Aririmbira abageni arabariza, umunyamakuru wa Radio Salus wari wabutashye amutumira mu kiganiro, abantu batangira kumukunda gutyo.”

Yavuze ko umwana we ari umuhanga mu ishuri kuko akunze kuba uwa mbere ndetse n’ubuhanzi bwe butajya bubangamira imyigire ye kuko amuba hafi nk’umubyeyi.

Kugeza ubu nta muterankunga afite umufasha mu buhanzi bwe ariko Mama we ni we umukurikirana buri munsi nk’umubyeyi we.

Yankurije yavuze ko bifuza abaterankunga bashyigikira Louange mu buhanzi bwe kugira ngo azabashe kugera ku nzozi ze.

Louange afite basaza be babiri, umwe akunda gucuranga naho undi agakunda kubyina ariko bo ntabwo babishyiramo ingufu.

Mu gusoza ikiganiro, Louange yashimiye ababyeyi be bakomeje kumurera neza no kumwitaho, asaba abantu gukomeza kumushyigikira mu buryo butandukanye banareba indirimbo ze kuri Youtube Channel ye yafunguye mu mazina ye.

Mu ndirimbo ze esheshatu, izigera kuri eshatu ni zo zikoze no mu buryo bw’amashusho.

Zimwe mu ndirimbo za Louange:

Ni umwana uganira adategwa atanga ibitekerezo bisobanutse ku buryo bigararagara ko ashabutse
Mu bindi yifuza ni ukuzaba umuganga uvura indwara zo mu mutwe
Louange ni umwana ufite impano yo kuririmba ku buryo nashyigikirwa azagera ku rwego rwo hejuru
Louange Ora Izere w’imyaka irindwi y’amavuko avuga ko afite inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye
Ku myaka irindwi y'amavuko amaze gusohora indirimbo esheshatu
Izere Louange Ora yicaye hagati ya basaza be
Louange Ora ari kumwe na Mama we Aliane Yankurije
Louange Ora Izere yicaye hagati y'ababyeyi be
Yankurije yavuze ko bifuza abaterankunga bashyigikira Louange mu buhanzi bwe kugira ngo azabashe kugera ku nzozi ze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .