00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James yavuye imuzi ibye na Ntezimana Blaise umushinja kumwambura arenga miliyoni 30Frw

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 17 April 2024 saa 08:30
Yasuwe :

King James umaze iminsi afitanye ibibazo na Ntezimana Blaise umushinja kumwambura amafaranga yari yaramugurije, yavuze ko yagerageje kugurisha uruganda rukora akawunga yari afite kugira ngo amwishyure ariko abura umukiliya.

Ku wa 5 Mata 2024 Pastor Ntezimana Blaise abinyujije kuri X yandikiye Perezida wa repubulika y’u Rwanda amusaba kumurenganura. Yavuze ko King James amufitiye ideni rya miliyoni 39 Frw (30,000$) yamuhaye agiye gushinga uruganda ariko akaba yaranze kuyamwishyura.

Mu kiganiro na uyu muhanzi aherutse kugirana na Ukwezi Tv yavuye imuzi ikibazo uko giteye n’uburyo bagerageje gushakira hamwe igisubizo ariko birangira biyemeje kuzakizwa n’inkiko.

King James ati “Kugurisha uruganda si nko kugurisha itungo, kumwe umuntu ajyana itungo ku isoko ugacyura amafaranga. Biragoye kugurisha uruganda rwahombye kuko n’abantu barazaga bakisubirirayo bataruguze kubera ko baraduhendaga, uruganda rusaba amafaranga menshi ntabwo ari buri wese warwigondera”.

King James yavuze ko atazi ikintu mu byukuri Pastor Blaise agamije.

Ati “Ntabwo nzi mu byukuri ikintu agamije, niba ari ugukuramo amafaranga yose nk’utarashoye, niba agamije kwangiza izina ryanjye muri rusange, niba agamije iki? Ntabwo nzi ikigamijwe ariko icyo nabwira abantu bagomba no kumenya ni uko uruganda rurahari igihe cyose turugurishije twagabana, nta kibazo rero njyewe mbona gihari.”

King James yasobanuye ko yabaye inshuti na Pastor Blaise ku buryo hari igihe abo mu muryango wo kwa Blaise bose bigeze kuza mu Rwanda, noneho King James abaha itike z’arenga 8,000$, gusa ntabwo ahakana ko na Pastor Blaise atamubaye hafi kuko iyo King James yabaga ari muri Amerika yimwiyambazaga.

Ati “Erega twakoraga ibintu byose kivandimwe, n’uyu munsi sinzi icyamuteye biriya, nawe hari ibyo yankoreye ndi muri Amerika, yari umuvandimwe wa hafi cyane ku buryo umuntu atabijyamo ngo abirambure.”

King James yavuze ko yamenyanye n’uyu mugabo bahujwe n’inshuti bari bahuriyeho bombi.

Ati “Byageze aho Blaise yifuza ko yashora imari mu ruganda nari mfite ruto rwa kawunga. Uburyo yabivugaga numvaga ko twakwagura ibikorwa, ni n’uko twakoranye.”

King James yavuze ko yakoranye na Pastor Blaise umwaka umwe nta masezerano bafitanye.

Ati “Buriya habayemo ibibazo mu gihe cya Covid-19 noneho abantu binjiye mu bucuruzi bw’ibiryo cyane, wanajya ku isoko ugasanga abacuruzi baguze ibigori byinshi noneho bagakora ifu idahenze, twebwe rero twagiye duhomba ku buryo bugaragara.”

King James akimara kubona ko uruganda ruri guhomba yabwiye Pastor Blaise ko barugurisha undi aranga.

Ati “Yambwiye ko atajya atsindwa. Namuhaye uruganda ararugenzura. Nawe mu mezi arindwi yahise ahomba arambwira ngo subirana uruganda rwawe.”

King James yagiriye inama Pastor Blaise yo kugurisha uruganda kugira ngo bakore ubundi bucuruzi. Ikindi kibazo bagize gikomeye ni uko uruganda rwabo rwabuze urugura ku buryo abakiliya bazaga batangaga amafaranga make atageze no ku yo bashoyemo.

Nyuma Pastor Blaise yabwiye King James ko akeneye kwishyura inguzanyo yari afite muri
Suède.

King James yavuze ko yatangiye kumuha amafaranga arenga kimwe cya kabiri cy’ayo yishyuraga inguzanyo muri Suède.

Ati “Ukwezi kwa kabiri naratinze kuyamuha kuko hari uwo nari narabishinze kugira ngo ntajya muri rwinshi. Natangajwe no kumva Urwego rw’Ubugenzacyaha rumpamagara. Ngezeyo nasanze hari inyandiko mfite. Amahirwe rero nagize nasanze naramuhaye amafaranga nayohereje nkoresheje banki. Icyo cyari ikimenyetso cya mbere, ni ayo nari naratangiye kumwishyura nasanze mfite inyemezabwishyu nazo nazeretse RIB, noneho n’igihe yari afite uruganda yohererezaga amafaranga umukozi mfite hariya kuri supermarket i Nyamirambo, urumva ko ibyo bintu byamfashije cyane, ubu mba mfunze, kuko nasanze yarandeze ubwambuzi.”

King James yanagarutse ku modoka y’uruganda yagurishijwe igitaraganya kugira ngo akemure ikibazo cya Pastor Blaise.

Ati “Ahubwo n’imodoka y’uruganda twarayihombeje kuko yagurishijwe make kuko yari afite ikibazo kandi yari hano i Kigali. Njyewe n’ubu ntabwo ndiyakira, gusa ibiganiro hagati yanjye nawe narabihagaritse, umuntu wakujyanye muri RIB ntabwo aba akwifuriza icyiza, inshuti zanjye zambwiraga ko ndi gukinisha ibintu kandi byarahindutse.”

Yatunguwe no guhamagarwa na Minisitiri Dr Utumatwishima

King James yavuze ko kimwe mu byamutunguye ari uburyo ibibazo yari afitanye n’iyi nshuti ye byageze kuri Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima.

Ati “Njyewe nabanje gutungurwa no kubona Minisitiri ampamagaye akambaza ikibazo cya Blaise narinziko agiye kumbaza ibijyanye n’iterambere ry’umuziki.”

Blaise yari yaraganiriye na Minisitiri Dr Utumatwishima ariko ntabwo yagaragaje uruhande rwe mu ruganda. King James yabwiye Minisitiri ko niba Pastor Blaise yarananiwe inzira y’ubwimvikane igishoboka ari ugukizwa n’ubutabera.

King James yemera ko baramutse babonye umukiliya w’uruganda bagabana ariko bakabarana ku mafaranga yose yashyizemo mu gihe cy’amezi icyenda kuko niwe wishyura ibijya ku ruganda kandi ntabwo rukora.

King James yanahishuye ko yahagaritse kumwishyura kuko Pastor Blaise yamureze kandi nta kindi yari kurenzaho.

Ati “Icyo agomba gukora ni ukuganira cyangwa akagana inzira y’ubutabera. Nabonye ikirego kigezo kuri X. Hari ibintu umuntu aba yarubatse, ducuruza izina, rero umuntu ushaka kukwangiriza izina aba ari umugome, n’ubu ntabwo twahura keretse haje umunyamategeko we n’uwanjye bakicarana. Nyewe yambwiye ko azajya mu itangazamakuru inshuro nyinshi. Akambwira ngo zana amafaranga cyangwa se njye mu itangazamakuru.”

King James yanavuze ko yiteguye gukorana na Pastor Ntezimana Blaise igihe cyose bakwicara bagahuza noneho bakiyemeza kongera gukora bakoresheje amasezerano yanditse.

Reba ikiganiro cya King James atanga umucyo ku bwambuzi ashinjwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .