King James yakoze indirimbo ivuga ku mukobwa wasaritswe no gufuhira umukunzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Ruhumuriza James wamamaye mu muziki w’u Rwanda nka King James yashyize hanze indirimbo yise “Yabigize Birebire” iva imuzi ku rukundo rw’umukobwa ufuha mu buryo bukomeye.

Muri iyi ndirimbo King James yisanisha n’umusore ukundana n’umukobwa ubura amahwemo iyo abonye agakorwa gato akoranye n’undi mukobwa utari we.

Yatanze urugero nk’iyo abonye ahoberanye n’undi mukobwa cyangwa bakifotozanya, akenshi bihita bibyara inzigo.

"Yabigize birebire" yakorewe muri Monster Records ni indirimbo igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 32.

King James yabwiye IGIHE ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyavuye ku bantu bakundana umwe yiyumvamo undi cyane kandi atizera niba amukunda bigatuma akantu kose gato akoze gasembura kumufuhira.

Ati “Abantu bakundana mu buryo butandukanye kandi hari umuntu uba ushobora kumva akunda ariko akibaza niba bahuje cyangwa badahuje; rimwe na rimwe ashobora kuba amukunda kandi cyane bigatuma afuha cyane.”

Yongeyeho ko “Urumva iyo babiri bakundana baba batandukanye umwe akaba yumva ibintu bituma umwe bitagatumye abikora. Ni ukwerekana ko mu rukundo buri wese aba akwiriye kubaha ibyiyumviro bya mugenzi we ukamwiga ukamumenya kugira ngo utazajya umubabaza kuko akantu wita gato we agafata nk’akanini ugomba kukubaha.”

Iyi ndirimbo King James yanditse mu mezi atatu atatu ashize, amashusho yayo ashobora kujya hanze mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri; ni iya karindwi asohoye kuri album ye yise ‘‘Meze Neza’’ iriho indirimbo 10.

Ije ikurikira izindi uyu muhanzi yashyize hanze mbere zirimo “Hari ukuntu’’, ‘‘Uri Mwiza’’, ‘‘Nyuma Yawe’’, ‘‘Agatimatima’’, ‘‘Abo Bose’’, ‘‘Igitekerezo’’, ‘‘Meze Neza’’ yanitiriye album, ‘‘Ese uracyamukunda’’ na ‘‘Icyangombwa’’.

King James yatangiye kumenyekana mu 2006, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda babashije kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star cyahabwaga umuhanzi ukunzwe mu gihugu buri mwaka.

King James ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .