Uyu muhanzi agiye kumara imyaka 21 kuva yatangira gutaramira mu Rwanda, ndetse ni nabyo byatumye arwiyumvamo nka kimwe mu bihugu afitemo abakunzi benshi ndetse amaze gukoramo ibitaramo bitabarika. Igitaramo yakoze cyiswe “Soirée Dansante”.
Uyu muhanzi yabanjirijwe ku rubyiniro na Shauku Band, itsinda ry’abasore biganjemo abize umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda.
Iri tsinda ryinjiye ku rubyiniro rirangajwe imbere na Uwikunda Sammy Yvon, rifite abacuranzi ndetse n’abandi baririmbyi bagiye bamufasha ku rubyiniro.
Binjiye ku rubyiniro Saa Mbili zirengaho iminota z’umugoroba, aho baririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Storm is over” ya R. Kelly, “Kuliko Jana” ya Sauti Sol, “Wanyeretse Urukundo” ya Makanyaga, “Nyirabisabo” n’izindi zamamaye mu myaka yashize.
Kidum yinjiye ku rubyiniro ahagana Saa yine z’ijoro. Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo yiswe “Vimba Vimba” yakoranye na 3 Hills, “Hakizimana”, “Ubushikiranganji”, “Telenovela” , “Haturudi Nyuma” yahuriyemo na Juliana Kanyomozi, “Intimba y’urukundo” na “Amosozi y’urukundo”.
Uyu mugabo w’imyaka 49 mu miririmbire ye yavangagamo no kubyina, ku buryo usanzwe utamuzi wagira ngo ni umusore ukibyiruka kubera imbaraga nyinshi yagaragaje.
Kidum yaririmbye yitsa ku mahoro n’ubumwe
Yageze hagati aririmba indirimbo yise “Yaramenje”. Igaragaza ko abantu bakwiriye kubana mu mahoro kandi badakwiriye kubaho bashondana cyangwa se bafitanye amashyari.
Ni indirimbo yaririmbye yambaye ibendera ry’igihugu akomokamo cy’u Burundi n’ubwo amaze igihe kinini aba muri Kenya ariko yerekana ko iki gihugu cye akizirikana umunsi ku wundi.
Irangiye yagize ati “Ndabizi ko Abanyarwanda n’Abarundi turi bamwe.”
Kidum mu miririmbire ye yagaruka cyane ku mahoro. Hari aho yaririmbye indirimbo ze zirimo iyo yise “Shamba” nayo iri muri uyu mujyo.
Jules Sentore yatunguranye!
Umuririmbyi Jules Sentore uzwi mu njyana gakondo ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Kidum mu buryo butunguranye.
Uyu muhanzi yahamagawe na Kidum ubwo yari ari kuririmba, amusanga ku rubyiniro bararirimbana.
Ubwo basozaga, Jules Sentore yahise avuga ko ariwe yigiyeho kuririmba. Ati “Nakuze ntazi ko nzaba umuhanzi, bwa mbere numva radiyo numvise Kidum. Ni we wanyigishije kuririmba. Ndamwemera cyane.”
Sentore yahise aririmba indirimbo y’uyu muhanzi yitwa “Kumushaha”, ava ku rubyiniro.
Kidum yaririmbye isaha irenga indirimbo zitandukanye zakunzwe mu myaka yo ha mbere. Umurishyo wa nyuma muri iki gitaramo wakomwe Saa Tanu na 35. Igitaramo kirangiye byatangajwe ko agiye kujya ataramira abakunzi be mu Rwanda buri kwezi.
Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!