Kidum yakomoje ku nkuru z’urukundo rwe n’abagore bane babyaranye
Uyu muhanzi ufite igitaramo ku wa 23 Kanama 2024 muri Camp Kigali, yemereye Isimbi TV ko afite abagore bane babyaranye abana barindwi.
Nubwo akundwa n’abagore benshi, ubu Kidum yiyemeje kugumana n’Umunyakenya bari kumwe ndetse banasezeranye imbere y’amategeko.
Umugore wa mbere Kidum yabyaranye na we ni Umunyarwandakazi, uwa kabiri ni uwo muri DRC, uwa gatatu ni Umurundikazi, uwo bari kumwe ubu ni Umunyakenya.
Ati “Umwana wa mbere namubyaye kubera gukubagana, bimwe by’abana bakina ntibamenye ingaruka z’ibintu, uwo ntitwabanye ariko dufitanye umwana, uwo ni Umunyarwandakazi.”
“Ngeze muri Kenya nahuye n’uwo muri Congo tubyarana abana babiri, hanyuma turashwana gusa nari naramukoye twamaranye imyaka itanu, nyuma nsubira i Burundi nkwa Umurundikazi uwo na we twabyaranye abana babiri tumarana imyaka 11.”
“Nyuma y’aho nahuje n’Umunyakenyakazi tumaze kubyarana abana babiri, ndi gusaba Imana ngo sinzamere nka cya gihe, tuzagumane iteka ryose.”
Kidum avuga ko nubwo abana n’uyu munyakenya ndetse anifuza ko basazana, abana babyaranye bose bavutse adahari yagiye mu kazi hanze y’igihugu.
Umwana bafitanye mukuru witwa Nicole yavutse mu 2015 igihe Kidum yari mu Rwanda aho yari yitabiriye igitaramo cya Frank Joe cyasize umwuka utari mwiza hagati yabo nubwo ubu biyunze.
Kidum yahishuye ko indirimbo nyinshi yakoze zigaruka ku buzima bwe bwite harimo na “Haturudi nyuma” yakoze nyuma yo kwiyunga n’umugore we biyemeza kudasubira inyuma.
Uyu muhanzi yari yashwanye n’uyu mugore mu 2008 ubwo yari yaje gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyatumiwemo Sean Paul na Koffi Olomide, kuri uwo munsi Kidum yagiye ku rubyiniro yatandukanye n’uwo mugore .
Nyuma y’aho bongeye kwihuza biyemeza kudasubira inyuma ndetse Kidum yasezeranyije umugore we ko atazongera kumutenguha ni ko gukora indirimbo yise “Nitafanya” ndetse ibigaragara mu mashusho y’indirimbo ni inkuru mpamo.
Uyu muhanzi kandi yavuze uko yatwawe umugore n’umugabo umurusha amafaranga gusa ibi ngo ntabyicuza kuko abifata nk’aho uyu mugabo yamutwaye umuruho cyangwa ingorane yari agiye kuzahura na zo mu bihe bye by’ahazaza.
Umva “Haturudi Nyuma” imwe mu ndirimbo Kidum yakoze nyuma yo kwiyunga n’umwe mu bagore be
Umva “Nitafanya” indirimbo ya Kidum igaruka ku nkuru z’ubuzima bwe bw’urukundo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!