Yavuzweho byinshi ubwo hasohokaga integuza zayo zatumye abakurikirana ibya muzika bibaza cyane ku cyahuje Element ubarizwa muri sosiyete 1:55 AM Ltd na The Ben wari umaze imyaka ibiri adacana uwaka na Coach Gael ny’iri iyi sosiyete ifasha abahanzi.
Ikindi kandi hari abibabaza niba iyi ndirimbo izasohoka irimo ibirango bya 1:55 AM Ltd , abandi bakavuga ko aba bahanzi baciye mu rihumye Coach Gael bagakora iyi ndirimbo atabizi kandi harimo umuhanzi bafitanye amasezerano y’imikoranire hakiyongeraho n’umuntu byavuzwe ko bafitanye ibibazo.
Abategereje iyi ndirimbo ubu bari mu byishimo batewe n’inkuru zigaragaza ko Coach Gael na The Ben bahuye bagakemura ibibazo bari bafitanye, byatumye batekereza ko ishobora gusohoka.
Kugeza ubu Kevin Kade aracyari mu gihirahiro ntarahabwa uburenganzira bushyira hanze iyi ndirimbo, gusa yemereye Kiss FM ko bitarenze kuwa Mbere tariki 19 Kanama 2024 azaba yabonye igisubizo kandi yizeye ko kizaba cyiza.
Yagize ati "Sinahita nemeza ngo mbabwire umunsi ariko ntabwo birenga kuwa Mbere abanyarwanda batamenye uko ’Sikosa’ ivuga, ubwiza bwayo cyangwa tutagize ikintu dutangaza kuriyo."
Iyi ndirimbo yavuye he?
Kevin Kade yemeza ko iyi ndirimbo yari imaze igihe kinini ihari ariko ari iya Element wenyine gusa ntiyari irimo amagambo yuzuye ku buryo yajya hanze.
Ubushuti afitanye na Element bwatumye ayimusaba ngo ajye ayumva ari wenyine muri telefone nubwo itari irangiye.
Kade mu mishinga ye yari afite gahunda yo gukora indirimbo iri mu mujyo utandukanye n’izo yari amaze iminsi aririmba nka “Munda”, “Jugumila”, “Pyramid” ndetse yari amaze gutunganya indirimbo yise “Nyiragongo” yashoboraga kujya hanze igihe icyo aricyo cyose.
Uyu musore washakaga guhindura uburyo bw’imiririmbire, yigiriye inama yo gushaka uko yahura na The Ben agerageza kureba ko bakorana indirimbo, iri mu mujyo yifuzaga.
Ati “Element yari asanzwe afite iyi ndirimbo ariko itarangiye, nkayikunda cyane ariko nanone nkumva itandukanye n’ibyo namenyereje abakunzi banjye gusa nkumva ni byo nkunze. Nabonye ntayikora ndi njye nyine, narabitinye ndavuga nti reka nshake uwo twabikorana.”
“Nagiye gusaba The Ben ko twakorana. Mu by’ukuri nakuze nkunda The Ben cyane ntabwo twari inshuti cyane ariko namwatse gahunda y’uko twabonana arabyemera musanga kwa Bob Pro, tujya mu modoka mbona kuyimwumvisha.”
The Ben yumvise iyi ndirimbo arayikunda cyane ahita yemerera Kevin Kade ko bayikorana ndetse we ubwe amwemerera ko azishyura ibyo bazakenera byose mu ikorwa ryayo.
Nyuma Kevin Kade wari utangiye kubona inzozi ze zitangiye kuba impamo, yashatse uko azakura iyi ndirimbo mu biganza bya Element.
Ati “Urumva nari numvishije umuntu indirimbo ntafitiye uburenganzira ariko ndavuga nti ntabwo ndibwihanganire kubura amahirwe yo gukorana na The Ben.”
“Nafashe iminsi itatu yo gushaka amafaranga nishyura Element ngo mwishyure indirimbo ayimpe, nari mbizi ko nta kindi kintu namubwira kitari amafaranga, amahirwe nari mfite ni uko yari agiye gusohora Milele.”
Kevin Kade avuga ko Element yabanje kwanga amafaranga yamuhaye ariko nyuma aza kuyemera gusa amubwira ko azafata ku nyungu zizava mu ndirimbo.
The Ben wakunze iyi ndirimbo cyane yahoraga abaza Kevin Kade aho ari ngo barangize igikorwa bari biyemeje gutangira, igihe cyarageze bashaka aho batunganyiriza amajwi y’indirimbo ndetse amashusho yayo bajya kuyakorera Tanzania.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!