Karahanyuze! Ibihe bya Kiradodora, Utujede, Oyagala Cash na Fagilia

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Ibihe biha ibindi, kandi bihora bisimburana iteka! Ndabyibuka muri za 2000 indirimbo za Orchestre Impala, Makanyaga Abdul, Mwitenawe, Kagambage kuri radiyo bavugaga ko ari iza karahanyuze [zakunzwe mu bihe byatambutse].

Ubu hafi imyaka 20 irashize, abari abana icyo gihe bubatse ingo. Icyo gihe nabwo hari ibyari bigezweho, byari bikunzwe n’urubyiruko, abana n’abakuze ubu nabyo byamaze kujya mu gatebo k’ibya karahanyuze.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2006 ni igihe cyari gikomeye ku muziki wo mu Rwanda. Abahanzi bari bake cyane ndetse byari ingorabahizi gukora indirimbo ikaba yakundwa.

Imiziki y’abahanzi b’abanyamahanga niyo yari igezweho, ariyo icurangwa kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, mu tubari, mu modoka zitwara abagenzi, mu salon de coiffure, mu bukwe, aherekwanirwaga filime n’ahandi henshi.

Subiza amaso inyuma wibuke zimwe mu ndirimbo zafashije abanyarwanda kuryoherwa n’ibihe by’umwaduko w’inkweto zari zizwi nka ’Congo’.

Abarundi muri Kiradodora n’Utujede

Muri iyi myaka umuziki w’u Rwanda wamaze gutera intambwe ikomeye ndetse wigaranzura uw’u Burundi n’ahandi muri Afurika wigeze kuyobora mu myaka myinshi.

Muri iki gihe ushobobora gushyira urushinge kuri radiyo z’i Burundi hafi ya zose ugasanga ziri gucuranga indirimbo z’abanyarwanda. Ibi ni akebo kagiye iwa mugarura kuko no mu Rwanda babacuranze kakahava.

Indirimbo yabaga ikunzwe i Bujumbura, bwajyaga gucya yabaye intero n’inyikirizo mu Rwanda, igacurangwa mu tubari, mu modoka zitwara abagenzi, muri gahunda y’indirimbo zasabwe kuri Radio Rwanda yakurikirwaga na benshi no mu bindi birori.

Indirimbo yitwa “Kiradodora” ya Sam na Yacouba, “Utudeje” ya Ndayiragije Job, zagize umurindi ukaze bitewe ahanini n’uburyo zibyinitse.

Zacuranzwe mu buryo bukomeye mu tubari tw’inzagwa mbese twaganwaga n’abantu bo mu cyiciro giciriritse bamwe bahitaga “Mu Tujede”.

Si izi gusa kuko Abarundi bari barashinze imizi. Biragoye kwibagirwa indirimbo yitwa “Kera” ya Jesus, “Bime Amatwi” na “Saga Plage” za Lolilo, Munyana ya Big Fizzo, “Amasozi y’urukundo”, “Intimba y’Urukundo”, “Ubuzima” ya Peace and Love, “Manjojo” ya Dogo A, “Yorinumu” ya Kessia na Mervella yakundwaga cyane n’abana bato.

Mu Majyaruguru haturutse Chameleone na Ragga Dee

Mu cyumba cy’umusore usobanutse ukunda kwiyumvira umuziki, ikitaraburagamo ni radiyo nini akenshi yajyagamo amabuye 12 n’umurundo wa cassette ziganjemo indirimbo zo muri Uganda cyane iz’umuhanzi Chameleone.

“Njo Karibu”, “Dorotia”, “Shida za Dunia”, “Kipepeo”, Effuga Bbi, Jamila zifashishijwe na benshi mu gitaramo cyo gusezera ku busore kizwi nk’umuhuro.

Indirimbo yitwa “Oyagala Cash” ya Ragga Dee yigaruriye imitima y’abatagira ingano, ihinduka nka virusi mu banyarwanda. Yacuranzwe kuva mu tubyiniro tw’abanyamujyi i Kigali kugera mu tubari tw’urwagwa n’ibigage mu rutumvingoma.

Iyi ndirimbo yari ifite amashusho akoretse ugereranyije n’ay’izindi zo muri icyo gihe. Imbyino zirimo zashimishaga abayirebye, Oyagala Cash yaryoherega benshi ubwo habaga hagezemo abantu babiri bari mu isura y’uwari Perezida wa Amerika Bush na Sadaam Hussein wayoboraga Iraq.

Ntiwavuga ku ndirimbo z’Abagande ngo urenze amaso Tinda Tine ya Lady Mariam. N’ubwo benshi mu banyarwanda batumvaga icyo ivuga barayikunze by’ikirenga. Yacuranzwe cyane aherekanirwaga filime zisobanuye mu gihe abantu babaga bategereje ko filime itangira.

Iri mu ndirimbo zasabwe inshuro nyinshi kuri radiyo zitandukanye nazo zitari zakabaye nyinshi mu Rwanda.

Izindi ndirimbo z’Abanya-Uganda zari zarafashe bugwate imitima y’abanyarwanda harimo nka “Fanya Kazi” ya Claver G, “Mariya Rosa” ya Kayibanda, “Nabikowa” ya Juliana Kanyomozi, Jangu y’itsinda rya Obsessions, Yoyo ya Michael Ross n’izindi nyinshi.

Mr Nice na Bushoke ntibazigirana

Niba hari abahanzi bakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba mu myaka 20 ishize, umuhanzi Mr Nice aza mu ba mbere.

Indirimbo ze nka “Kikulacho”, “Fagilia”, “Rafiki” zari zifite uburyohe budasanzwe kandi zibyinitse cyane.

Washoboraga kuva i Kigali werekeje nk’i Huye uri muri twegerane, shoferi agakubitamo cassette ya Mr Nice mugasoza urugendo imwe imaze kugarukamo nk’inshuro eshanu.

Byari nk’itegeko ku kabari kashakaga gucuruza kakunguka ko kagomba gushaka indirimbo z’uyu mugabo. Bitewe n’uburyo yari akunzwe hari utubari twagiye gushingwa tukitiriwa amwe mu mazina y’izi ndirimbo.

Indirimbo yise “Kila Mtu Na Demu Wake” yahimbweho urwenya bavuga ko hari umuntu wigeze kuyisaba kuri radiyo akavuga ko yitwa “Kilamutuna” ya Demuwake.

Byari mu buryo bwo kugaragaza ko yakunzwe cyane kugeza no kuri ba bantu b’inkandangirabitabo.

Bushoke nawe ni umuhanzi wo muri Tanzania wakunzwe cyane mu Rwanda. Yakoze indirimbo zirimo “Mama Rodha” yakoranye na Chameleone, “Usiende Mbali” yakoranye na Juliana n’izindi.

Indirimbo ye yakoze amateka adasanzwe ni iyitwa “Mume Bwenge” nubwo benshi bakunze kuyita “Awe Mama We” bitewe n’uko bigaruka cyane mu nyikirizo.

Iyi yageze mu bashumba bayihimbamo indirimbo baririmbaga baragiye inka. Aho Bushoke avuga ngo “awe mama we, ingekuwa wewe ungefanya je?” baravugaga ngo “awe mama we ko mbona usa n’igisamagwe.”

Abahanzi bo muri Tanzania nka Mr Blue mu ndirimbo ye “Mapozi” yakunzwe cyane n’abanyamujyi, Professor Jay muri “Nikusaidiaje” na “Starehe” bari barateye intebe mu mitima y’urubyiruko.

Injyaruwa

Izi ni indirimbo zo mu njyana ya Mugithi ikoreshwa cyane n’abo mu bwoko bw’aba Kikuyu muri Kenya. Mu Rwanda benshi bazita Injyaruwa.

Izi zumvwagwa cyane n’abantu bo mu bice by’icyaro, mu tubari zikizihira uwabaga amaze gushyiramo abiri y’urwagwa.

Ni indirimbo zumvikanamo cyane umurya wa gitari kandi zibyinitse. Mu mashusho yazo hagakundaga kugararamo abantu babyina bambaye imyenda y’ubushwangi.

Umuhanzi witwa Salim Junior wahimbye izirimo Adelina , Kamande Wakio waririmbye izirimo “Karanga Chapo” na “Teacher Teacher”

Izaririmbiwe Imana zacuranzwe mu tubari

Umuyoboro ya Alex Dusabe ni ndirimbo y’ibihe byose mu zo kuramya no guhimbaza Imana, yigaruriye benshi haba abasenga n’abadasenga.

Buri gihe i saa munani z’amanywa ubwo habaga hagiyemo umwanya w’indirimbo zasabwe kuri Radiyo Rwanda wiharirwaga n’izo mu Rwanda, izacurangwagwa cyane ni izaririmbiwe Imana.

Izi ndirimbo ziganjemo iz’amakorali nka “Ku Musaraba” ya Rehoboth Ministries, “Ntiyaryama Twashira”,ya Korali Rehoboth, “Utagushima” ya Korali Umusingi, “Nzakagendana”, ya Safari Isaac, “Mu Rwambariro rw’Abera” ya Korali Rubonobono, Akamanyu k’Umutsima.

Izi ndirimbo kandi ntizaburaga mu bukwe bwo mu cyaro aho ntamusore wapfaga kujya gufata umugeni adaherekejwe na radiyo ifite itoroshi yagenda yarekuye imizindaro.

Ibihe bya Michael Jackson, Backstreet Boys

Mu bigo by’amashuri habaga amatsinda yo kurwanya Sida [ Club Anti-Sida] yakoreshaga imyidagaduro mu gutanga ubutumwa mu rubyiruko.

Akenshi kwinjira byabaga ari igice cya 50 cyangwa inoti y’ijana imwe yari iriho Nyiraneza ahetse Rubaduka.

Muri ibi bitaramo abasore n’inkumi bakundaga kubyina indirimbo zari zigezweho zirimo iza West Life, Back Street Boys, Michael Jackson, Nelly, Usher, Jennifer Lopez n’abandi.

Indirimbo z’abahanzi bo muri Amerika nka Eminem, Ciara, Christina Milian, P Diddy, B2K, 50 Cent, Celine Dion nizo zabaga ziri mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali cyane cyane iz’i Nyamirambo zabaga zitatse n’amafoto y’ibyamamare.

Salon de coiffure yinjizaga amafaranga menshi, ntabwo ari iyabaga ifite abogoshi babizobereye gusa, ahubwo yagombaga kuba irimo imiziki igezweho na televiziyo zimwe z’ikiromba.

Akenshi muri izi salon habaga hanamanitse amashusho menshi y’abahanzi.

U Remind Me ya Usher ni imwe mu ndirimbo zabyinnye muri za Club Anti-Sida bikomeye

Abantu babonye bwa mbere computer mu mwaka wa 2001, bagomba kuba bibuka iyi ndirimbo ya Shakira


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza