Kamaliza mushya! Shira amatsiko kuri Clarisse Karasira umuhanzikazi ukunzwe by’ikirenga

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Umwaka nturashira abantu batangiye kumva ijwi rihebuje ry’umwari Clarisse karasira ariko amaze kwamamara no gukundwa by’ikirenga.

Indirimbo ze eshanu amaze gushyira hanze [Giraneza, Rwanda Shima Imana, Ntizagushuke, Komera na Twapfaga iki?] zakoze ku ndiba y’imitima y’Abanyarwanda batagira ingano bitewe n’ubutumwa bwuje impanuro buzirimo n’injyana inogeye abayumva.

Karasira ari mu bahanzi bake bamaze igihe gito, babashije kuririmbira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Yabigezeho mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri Stade Amahoro i Remera.

Bamwe mu bumvise ijwi ry’uyu mwari bashimangiye ko aje kusa ikivi cya Mutamuriza Annonciata wamamaye nka Kamaliza, umunyamuziki washinze imizi mu mitima ya benshi bera ubuhanga bwe mu kuririmba.

Ni umukobwa w’inzobe, akagira urubavu ruto n’ijwi ry’ubuhanga. Iyo aganira agaragaza urugwiro n’ibyishimo ku maso, imvugo ye ikumvikanamo ugucisha make, ubuhanga buhanitse n’Ikinyarwanda cyumutse.

Mbere yo kwinjira mu muziki bamwe bamumenye nk’umunyamakuru uberwa no guhagarara imbere ya Camera kuri Flash TV, atangaza amakuru yiriwe avugwa hirya no hino.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Clarisse Karasira yavuze ko yavukanye inganzo kuko yatangiye guhanga indirimbo n’imivugo n’ikinamico akiri umwana muto, ndetse yajyaga atsinda amarushanwa atandukanye yahuzaga abana bo mu mashuri abanza.

Avuga ko inzozi ze kuva mu buto bwe zari mu mujyo w’uhuhanzi ariko hakaniyongeraho kuba umunyamakuru ukomeye kandi nabyo yabigezeho.

Yagize ati “Nakuze numva nzakurira muri uwo mujyo w’ubuhanzi, kuririmba ariko nkumva nzaba umunyamakuru ukomeye. Nakuze numva nkunda kubwira abantu ibitekerezo nkumva ni zo nzozi zanjye.”

Kuri we ngo aracyari mu rugendo rusatira inzozi yagize kuva akiri ikirezi.

Clarisse Karasira, umuhanzikazi wagaragaje impano idasanzwe

Amezi arindwi y’umugisha

Ni amezi arindwi yonyine ashize, Karasira yinjiye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ariko amaze kugera ku rwego, abamaze imyaka n’imyaniko batapfa kwisukira.

Nubwo yari yizeye impano ye, Karasira avuga ko uburyo Abanyarwanda bamwakiriye bwamutunguye cyane kuko birenze ibyo yari yiteze.

Ati “Uko abantu bansanze ntabwo ari ko nari natekereje ariko icyakora uko numvaga bitazambere bibi. Kuko naravuze nti ‘Mana ubwo washimye ko umpa iyi nganzo ukaba utarayihaye undi mfasha unshyigikire’.”

Avuga ko amezi arindwi amaze yumvikana mu bihangano bye, amaze kunguka umugisha mwinshi na konti ye yatangiye kubyibuha.

Ati “Nabonye abantu bakunda ibyo Imana yanshyizemo, nabonye abanshyigikira. Imana yampereye umugisha mu bantu.”

Yirinze kuvuga ku mitungo amaze gukura mu muziki ariko ngo nayo izagaragara vuba aha.

Kamaliza ni igitego!

Ibitekerezo byinshi bitangwa ku ndirimbo za Clarisse karasira byiganjemo ibimushimira ko kongeye gukumbuza abantu Kamaliza dore ko amajwi yabo y’urumenesha asigiye.

Uyu mwari yavutse mu gihe Kamaliza yari atakiri ku Isi, ariko yakuze amukunda ndetse ibihangano bye bikamuneza bitagira urugero ku buryo mu kumuvuga yifashisha igisingizo.

Ati “Mutamuriza Annonciata ni inkumburwa, ni igitego, ni igisigo ni igisingizo! Ndamukunda, yatabarutse ntaravuka ariko nakuze nzi ko anariho kubera kumva indirimbo ze inshuro nyinshi.”

Karasira yirinze kwemeza ko yaba aririmba kimwe na Kamaliza ariko binabaye byo ngo byaba ari ishema rikomeye.

Clarisse Karasira na mukuru wa Kamaliza bafite ifoto ye nk'urwibutso rw'uwo muhanzi wanditse izina mu muziki w'u Rwanda mu myaka yo hambere

Kayirebwa ni icyugamo mu nganzo!

Mu mafoto atandukanye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, Karasira akunda kugaragara yahuje urugwiro n’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wubatse ibigwi mu muziki gakondo w’Abanyarwanda.

Avuga ko uyu mubyeyi ari umwe mu bamwakiriye agitangira umuziki, ataramenya aho ibintu byerekeza.

Ati “Kayirebwa twahujwe n’inganzo. Ni icyubahiro, ni icyugamo mu nganzo. Ni umwe mu babyeyi banyakiriye abantu bagitangira kumva indirimbo zanjye.”

Mu nama nyinshi yamugiriye avuga ko icyo yasigaranye ari ukugira ibakwe, agakora umuziki awukunze kuruta uko yakurikira amafaranga yawukuramo.

Ati “ Ikintu cya mbere yambwiye ni ukugira ibakwe n’umutima mwiza, inganzo nziza yogere. Ugahanga atari ukubera umutima nda. Uvuga ngo nshaka gufata ibya he n’ibya he ngo nigwizeho imitungo.”

Karasira afata Kayirebwa nk'inshuti magara

Afite inkovu zisobetse umutima

Iyo umubajije igihe yibuka mu buzima bwe yagize ibyishimo biruta ibindi, Clarisse Karasira agusubiza ko yagize ibihe byinshi by’ibyishimo ku buryo byamusaba umwanya munini atoranya ibyamurutiye ibindi.

Ati “Nishimye igihe kinini cyane, ntabwo nakubwira ngo nishimye uyu munsi pe! Naba nkubeshye. Kereka mbanje kwicara nkasesengura.”

N’ubwo yishyimye cyane, Karasira avuga ko yanyuze mu bihe bikomeye cyane byamubabaje ubwo yarwaniraga kugera ku nzozi ariko akanyura mu nzira y’amahwa. Iyo ageze aha amarira azenga mu maso!

Ati “ Mu myaka yanjye y’ubwangavu nakundaga kubabara. Nari ndi mu gihe cyo kurwanira inzozi zanjye. Imana yandinze ibishuko impa intambara, inyuza ahantu hakomeye hamenywe nanjye n’umutima wanjye kugira ngo ahari izangire uwo ndi we.”

Mu 2014 nibwo yagombaga gutangira gusohora indirimbo ariko ntiyabigeraho kuko nta bushobozi yari afite, ndetse abura n’umutera ingabo mu bitugu.

Ati “Buriya mu 2014 nibwo numvaga umwaka ugomba kunsiga nkoze indirimbo ku buryo 2015 abantu bazaba baratangiye kuzumva rero icyo gihe ntibyakunze. Nta n’amafaranga atanu nabaga mfite, nta nzira. Naganaga abantu ntibanyiteho hari n’abo duhura bamwe ntibibukeko ari ka kana hari n’abampaye imirimo, hari n’abankunda ubu batazi ko ndi ka kana.”

Aya mateka asharira afite umuzi ku giti cyari iwabo aho buri gihe yajyaga kwicara munsi yacyo ari guhanga. Yahandikiye indirimbo zirenga 60 zirimo “Komera” yafashije benshi mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igiti gifite amateka ahambaye ku nganzo ya Karasira

Karasira mu rukundo?

Tariki 30 Werurwe 2019 yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto yateye benshi kwibaza ku buzima bwe bw’urukundo.

Yafashe urupapuro rw’umweru arwandikaho yifashishije ikaramu y’ubururu amagambo ari hagati mu mutima agira ati “Mumfashe twifurize isabukuru nziza inkoramutima yanjye. Isabukuru nziza Banga!”

Benshi batekereje ko ari umukunzi we yabwiraga ariko akanga kumushyira ku mugaragaro.

Karasira yavuze ko uwo yifurije isabukuru ari inshuti ye isanzwe kandi yumvaga atari ngombwa ko abantu bamumenya.

Yakomeje ati “Numvaga nshaka ko inshuti zanjye zindi zimfasha kwifuriza isabukuru nziza inshuti yanjye kuruta uko namushyiraho nkavuga ngo isabukuru nziza kuri wowe.”

Yemeza ko kugeza ubu nta mukunzi afite kuko ‘Uwo duhuje ntaraza’.

Umusore Karasira yumva bahuza bagakundana ni ‘Unkunda, utandyarya, wiyubaha akubaha abantu n’Imana, uzi gukora wujuje icyitwa ubugabo’.

Igihe gito amaze mu muziki, Karasira amaze kwigarurira imitima y'abatari bake
Amagambo Karasira yanditse yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu rukundo

Ikiganiro na Clarisse Karasira

Reba ‘‘Twapfaga iki?’’

Reba “Ntizagushuke”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .