Uretse Yago uri kuvugwa cyane muri iyi minsi hari abandi bemeza ko muri uru ruganda rw’imyidagaduro huzuyemo urwango rukabije kandi ari ibintu bimaze imyaka myinshi.
Kalisa John usanzwe afasha abahanzi kwamamaza ibikorwa byabo, agaragaza ko ibi bintu atari ibya vuba kuko yahuye nabyo mu 2012 bikagera aho ashaka kwiyambura ubuzima akoresheje amabuye ya radio.
Mu kiganiro (space) cyanyuze ku rubuga rwa X cyari kiyobowe na Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer, Kalisa John (K John) n’Umuraperikazi Nessa bemeza ko ibyo Yago amaze iminsi avuga ari ukuri ndetse bisanzwe biba kuri benshi babarizwa mu myidagaduro mu Rwanda nubwo babiceceka ntibabivuge.
K John yemeje ko yigeze kurogwa n’abantu atashatse gutangaza amazina ndetse byageze aho yifuza kwiyahura bitewe n’urwango yagiriwe.
Ati “Njyewe narogewe muri iyi showbiz uzabaze Young Grace arabizi, Patycope arabizi, barabizi ko narozwe kubera ibintu nk’ibi by’amashyari, umubyeyi wa Jay Luv wo muri The Same ni we wamvuye.”
“Ibi bintu Yago ari kuvuga muri kubikerensa, mumuhe umwanya akeneye ko mumuganiriza kuruta kumusenya, njyewe nageze igihe nshaka kwiyahura mfata amabuye ya radio ndayasya ndayanywa ariko kubera Imana nta kibazo nagize narakize, DJ Bob yabikubwira.”
Ubu buzima yabunyuzemo mu 2012 nubwo atagiye ku karubanda ngo abivuge gusa yahise afata umwanzuro wo kugendera kure ibikorwa bimwe na bimwe bibera muri uru ruganda rw’imyidagaduro.
Uretse K John umuraperikazi Umurerwa Vanessa uzwi nka Nessa yemeje ko muri uru ruganda rw’imyidagaduro harimo urwango rukabije ibintu bituma ahora yimuka buri munsi ndetse adashobora kubwira buri wese aho atuye.
Ati “Uzabaze ngo muzi ahantu Nessa aba, uyu munsi mba ndi i Musanze, ejo i Gisenyi, ahandi nkajya Kacyiru nta muntu nabwira ngo mba aha n’aha.”
Nessa avuga ko hari n’abashobora kugutumira mu ntara ukibwira ko ugiye mu kazi cyangwa mu gitaramo nyamara bashaka kukugirira nabi harimo no kuguteza impanuka.
Uyu mukobwa avuga ko byageze aho bamutega umugabo uba mu mahanga wamuhaga amafaranga menshi akajya ahora amusaba amashusho ye yambaye ubusa amubeshya ko amukunda.
Urwango n’amashyari biri mu myidagaduro mu Rwanda byongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko umuhanzi Yago Pon Dat agaragaje ko hari agatsiko k’abantu bamaze imyaka ine bashaka kumugirira nabi ibintu byatumye ava mu Rwanda mu rwego rwo kurengera amagara ye.
Uyu musore agaragaza ko abo batamwifuriza ibyiza ari abamugiriye ishyari ubwo yari amaze gusezera kuri TV 10 yakoreraga akinjira mu biganiro binyura kuri Youtube ndetse n’abatarishimiye kumubona yinjira mu muziki nk’umuririmbyi.
Yago avuga ko hari abishyura abatumirwa akoresha mu biganiro bye bakabasaba kutongera kubyitabira, abandi bakabwirwa ko gukorana ikiganiro na Yago mbere y’abandi ba YouTubers ari amakosa akomeye.
Alex Muyoboke uri mu bamaze igihe kinini muri uru ruganda rw’imyidagaduro, aherutse gutangaza ko ibiri gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga bitakiri ‘showbiz’ nk’uko abantu babitekereza.
Avuga ko ubu uru ruganda rusigaye rwuzuyemo amatiku n’amashyari, ndetse kuri we yumva inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora amazi atararenga inkombe.
Uko K John Yagambaniwe n’Abantu bashaka guhemukira Yago muri 2020 .
Bose murabumvamo 🥲 pic.twitter.com/S9st0Sd5fh
— NO_BRAINER🇷🇼 (@kanisekere) September 2, 2024
Abantu mwibaza ibyo Yago yazize ngaho nimwumve, Abahanzi barashize naza Depression , Nessa yabisobanuye. Ni Agahinda, yago yaragowe. pic.twitter.com/vrxYe9QVH8
— NO_BRAINER🇷🇼 (@kanisekere) September 2, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!