00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yunamiwe mu gitaramo Kigali Hip Hop Festival (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 28 August 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly, yunamiwe mu gitaramo Kigali Hip Hop Festival cyahuriyemo abaraperi basaga 20 kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.

Jay Polly wari inkingi ya mwamba muri Hip Hop y’u Rwanda yitabye Imana 2 Nzeri 2021.

Kigali Hip Hop Festival yitabiriwe n’abaraperi Fireman, P FLA, MC P Wamamaye, B.Threy n’abandi. Bafashe umwanya baririmba zimwe mu ndirimbo za Jay Polly mu rwego rwo kumwibuka no kumuha icyubahiro nk’umuhanzi washyize itafari ku muziki wa Hip Hop mu Rwanda.

Umurishyo wa mbere w’iki gitaramo watangiye saa mbili n’iminota 16, umuraperi wa mbere yurira urubyiniro gusa abantu bari bake cyane kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Abari bahari ariko ntibyababujije kwizihirwa kuko babyinnye cyane uhereye igihe umuhanzikazi Nessa, Muto wa 2 na Prime Mazimpaka bagiriye ku rubyiniro.

Iki ni igitaramo cyatangiye kiyobowe na MC Abouwiz nyuma waje kunganirwa na MC P Wamamaye barakomezanya. Uko amasaha yagendaga akura niko abantu bagendaga biyongera gake.

Umuraperikazi Fearless wari umaze iminsi arwaye yagaragaye muri iki gitaramo. Niyonsenga Keza Amina uzwi nka Fearless yazamutse ku rubyiniro saa tatu n’iminota 44, bitungura abari aho dore ko byari bizwi ko arwaye.

Uyu muraperikazi wazanye intebe kurubyiniro ari nako ahinduranya imyenda akuramo umwe agasigarana undi, mu ndirimbo yaririmbye harimo isaba abantu kwizera Imana.

Jay Polly yunamiwe

Ubwo MC P Uwamamaye yageraga ku rubyiniro, yafashe umunota umwe hacurangwa indirimbo ya Jay Polly. Wamamaye yavuze ko hari benshi Jay Polly yaharuriye inzira mu muziki wa Hip Hop mu Rwanda.

Umuraperi B.Threy uri mu bagezweho muri iyi minsi na we yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota 18 . Mu minota 30 yahamaze, yageze hagati aha icyubahiro Jay Polly aririmbana n’abafana indirimbo ye yise “Ndacyariho”.

Fireman na PFLA ubwo bari ku rubyiniro basabye abari aho ko bafatanya bakifuriza kuruhukira mu mahoro abahanzi Yvan Buravan na JayPolly , Yanga ndetse na Mama wa Meddy bitabye iminsi mu gihe gishize.

Aba baraperi bombi bahise baririmba indirimbo bahuriyemo na Jay Polly mu myaka yashize bakiri kumwe mu itsinda rya Tuff Gang.

Umuraperikazi wari utegerejwe na benshi Marie Grace Abayizera uzwi nka Young Grace yakurikiye B Threy yanzika mu ndirimbo " Hello Boss” n’indi imwe ahita ava ku rubyiniro kubera ikibazo cy’amasaha.

Umuraperi P FLA yaje akurikira Young Grace, hacurangwa indirimbo ya Nel Ngabo na Fireman bise ‘Muzadukumbura’. Fireman yahise azamuka ku rubyiniro bafatanya kuririmba.

Fireman yafashe umwanya ashimira abafana bake babashije kuza ababwira ko bafite umutima ukunze injyana ya “HipHop”.

Ati “Uko mungana gutya mufite urukundo rw’injyana. Ntabwo mwaje gushungera mwagumye aha kubera injyana kandi ndabibubahira cyane.”

Iki gitaramo cyarimo umubare munini w’abaraperi bagombaga gutaramira abakunzi babo umurishyo wacyo wa nyuma wakubiswe abahanzi nka BullDogg, Ririmba , Ish Kevin , Khalfan Govinda batahakandagiye.

Nessa ni umwe mu bashimishije abantu muri iki gitaramo
Umuraperi B.Threy yanyuze abitabiriye Kigali Hip Hop Festival
PFLA na Fireman ubwo bari bari ku rubyiniro bahaye icyubahiro Jay Polly
P Fla na Fireman bahuriye ku rubyiniro biyibutsa ibihe bya kera bakiri muri Tuff Gang
PF LA niwe wasoje iki gitaramo
Abafana bibukijwe ibihe byiza bya Tuff Gangz
Nubwo bari bake ariko banyuzwe n'umuziki wa Rap bacurangiwe
Mazimpaka Prime ni umwe mu baraperi bishimiwe cyane
Itsinda ryari riherekeje umuraperi Xeventeen
Fireman na P FLA bahuje imbaraga baririmba indirimbo za kera bakoze bakiri muri Tuff Gang
Fireman aririmba 'Muzadukumbura ', indirimbo yakoranye na Nel Ngabo
Fearless yatunguranye muri iki gitaramo
B. Threy yafashe umwanya aririmba indirimbo ya Jay Polly mu rwego rwo kumuha icyubahiro
Fearless wari umaze iminsi arwaye yanyuzagamo agakaraga umubyimba
Igitaramo cyaranzwe n'ubwitabire buke cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .