Ni mu mushinga mugari aba bahanzi batangaje ko bamaze iminsi bigaho, ndetse bakaba bizeye ko umusanzu wabo uzagira umumaro aho bazabasha kugera.
Uyu mushinga bawise “Singing hope and comfort to the world’’. Ndahiro Pacis uri mu bagize iri tsinda, yavuze ko ari umushinga batekereje nyuma yo kubona ko Isi yugarijwe n’ibibazo byinshi.
Ati “Twaricaye mu mwaka ushize tubona intambara ya Ukraine, ku Isi muri rusange dufite ikibazo cy’indwara zo mu mutwe. Rero nk’abanyamuziki turabizi ko ufite akamaro kanini mu komora ibikomere, ni nayo mpamvu twahisemo kuwifashisha.”
Aba bahanzi bagiye gukorera ibitaramo bitandatu ahantu hatandukanye mu Budage, ibi bitaramo bikazaba mu 2025 ari nabwo album yabo nshya izajya hanze.
Bavuga ko bazishimira kuririmbira Abadage ndetse n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu. Mugwaneza Jean Marie usanzwe ari Perezida wa Bright 5 Singers, yavuze ko atifuza ko ubutumwa bwabo buba ubw’abo mu Rwanda. Ati “Ntabwo twifuza ko buba ubutumwa bwo mu Rwanda gusa.”
Uyu mushinga uzaherekezwa na album aba bahanzi baheruka kumurikira abakunzi babo, bise ‘Humura’ igizwe n’indirimbo 12, zose zirimo ubutumwa bwo guhumuriza abantu. Uyu mushinga muri rusange uzatwara miliyoni 33 Frw.
Abahanzi bagize The Bright 5 Singers hashize imyaka icyenda bihurije hamwe, uretse ko kwihuriza hamwe byari igitekerezo kimaze igihe kinini.
Benshi mu batangije iri tsinda ry’abasore batanu bize muri Petit Seminaire zitandukanye. Nyuma y’amashuri yisumbuye, baje guhurira mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda (NUR), baririmbana muri Chorale Le Bon Berger.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!