Ishimwe rya Dj Sonia uri mu bahagaze neza wafashwe ukuboko na Muyoboke Alex

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Dj Sonia, umwe mu bakobwa bamaze kugwiza igikundiro mu bakunda kuryoherwa n’umuziki w’aba-Dj, yavuze ko agendana ishimwe rikomeye kuri Muyoboke Alex wamufashije kuri ubu akaba ari umwe mu barangamiwe.

Muyoboke Alex asanzwe ari umujyanama w’abahanzi ndetse benshi barimo Dream Boyz[yasenyutse], Urban Boyz[yacitsemo ibice], Tom Close, Charly na Nina ndetse na Allioni bose yabarebereye inyungu mu muziki.

Uyu mugabo ufite sosiyete ikora ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro guhera mu myaka mike ishize yatangiye no gutegura ibitaramo ahantu hatandukanye mu gihugu hose.

Aha niho yatangiye kwiyegereza abantu batandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro barimo na Dj Sonia, wari ukiri muto mu ruganda ataramenyekana.

Dj Sonia yabwiye IGIHE ko kuva Muyoboke yamubenguka akajya amwifashisha mu bitaramo bitandukanye, byahise bimuharurira inzira ubu akaba afite ahantu henshi asigaye yitabazwa.

Ati “Muyoboke yateguye igitaramo cya Silent disco, anshyiramo mpuriramo n’abandi barimo Anita Pendo, nsoje gucuranga nibwo Muyoboke yabwiye Pendo kujya amfasha tukajyana gucuranga. Muyoboke Alex niwe wamumpaye ngo ajye amfasha.”

Yashimiye cyane uyu mugabo ndetse akavuga ko n’ubwo atari umureberera inyungu, ari umuntu ukomeye ku buryo mu byo akora byose amwitabaza.

Ati “Muyoboke aramfasha, akanshakira akazi aho kabonetse akangira inama akanyereka ibyo ngomba gukora. Twabanje kuba inshuti, ni umuvandimwe akaba n’umuntu ungira inama kuko yambanjirije mu ruganda rw’imyidagaduro. Ndamushimira kandi mufata nk’umuntu wagize uruhare kugira ngo mbe ngeze aho ndi uyu munsi.”

Uyu mukobwa afite gahunda yo kuba umu-Dj ukomeye ku rwego mpuzamahanga akiyegurira ibihugu bitandukanye muri Afurika no ku Isi yose.

Ati “Icya mbere ntabwo nshaka kuba umu-Dj wo mu Rwanda. Nshaka gukora ku buryo ngera ku rwego rwo kujya mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Nigeria n’ibindi. Iyi Covid-19 yaramvangiye ariko nirangira nteganya gukorera ingendo mu bihugu bitandukanye.”

Dj Sonia akunda gukorana bya hafi na Dj Diallo na we uri mu bamaze igihe kinini muri uyu mwuga wo kuvanga imiziki kuko guhera mu 2013 yacurangaga mu tubyiniro dukomeye i Kigali.

Dj Sonia afite imyaka 21 y’amavuko. Ubusanzwe yitwa Sonia Kayitesi, yavutse ku wa 11 Nzeri 1998. Yiga muri Christian University of Rwanda mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa Kabiri mu bijyanye n’ubucuruzi, Business Management.

Yacuranze ahantu hatandukanye harimo White Club, akanacuranga mu bitaramo ngarukakwezi bikunze kuhategurirwa bizwi nka Silent Disco.

Yakoze muri Silent disco yabereye i Musanzwe kuri Noheli ishize yari yateguwe na Descent Entertainment ya Muyoboke Alex, akorera i Huye mu kabari kitwa Upendi Pub, akora mu bitaramo byinshi bya Pool party birimo iby’i Musanze kuri Fatima Hotel, Kigali Sports View, yacuranze muri Tour du Rwanda After Party uyu mwaka i Musanze.

Ni umu-DJ uhoraho kandi ahitwa Plazzo Resto & Bar ndetse akorana na Anita Pendo muri Bauhaus mu bitaramo byahariwe igitsinagore biba kuwa Gatandatu.

Dj Sonia ashimira Muyoboke Alex kuba yaramubereye ikiraro kimwinjiza mu kazi
DJ Diallo ibumoso ukunze gufatanya na Dj Sonia
Anitha Pendo ari mu bagize uruhare mu gutuma Dj Sonia atangira gukirigita ifaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .