Intore Tuyisenge yasabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kwibuka abahanzi bashegeshwe na Coronavirus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kamena 2020 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Intore Tuyisenge yasabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kwesa umuhigo yemereye abahanzi ikabafasha by’umwihariko abagizweho ingaruka na Coronavirus.

Guhera muri Werurwe ibikorwa bihuza abantu benshi nk’ibitaramo byarahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda coronavirus. Ibyo byatumye abahanzi batongera kubona uburyo bworoshye bwo kubona amafaranga, dore ko n’abacungiraga ku kuririmbira mu tubari n’amahoteli byari byahagaritswe.

Tuyisenge usanzwe ari umuyobozi w’urugaga rw’abahanzi mu Rwanda abinyujije kuri Twitter, yavuze ko mu gihe isi yizihiza umunsi wa muzika abahanzi bakwiriye gutekerezwaho byihariye.

Yagize ati “Kuri iki cyumweru kuwa 21 Kamena 2020, ni Umunsimpuzamahanga wa Muzika. Turizihiza uyu munsi hari abahanzi bamaze amezi arenga atatu badakora kubera Covid-19. Mu kiganiro mwe nka Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco muherutse kugirana n’itangazamakuru mwijeje abahanzi ubufasha. Uyu ni umunsi mwiza wo kwesa umuhigo.”

Mu minsi mike ishize Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yavuze ko ikomeje gushaka uko yafasha abahanzi kurenga ingaruka bagizweho n’icyorezo cya Coronavirus, cyatumye ibikorwa by’imyidagaduro bihagarikwa.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 16 Kamena 2020, cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival igeze.

Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Inganda ndangamuco wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Nyangezi François, yavuze ko hari umurongo Minisiteri yafashe wo gufasha abahanzi muri ibi bihe.

Yagize ati ”Ntabwo twakwemera ko batereranwe kuko hari ibikorwa byinshi byakozwe, ubu hari gahunda nyinshi Minisiteri ifite yo kuzahura no gushyigikira ubuhanzi, harimo n’iki ngiki (Iwacu Muzika Festival), turi muri gahunda yo gushaka uburyo abahanzi babona aho bagaragarira.”

“Muri gahunda zihari zo gufasha abahanzi muri iyi minsi hari ukubafasha kubona aho bakorera, kubahugura gukoresha ikoranabuhanga, kubafasha gushaka amafaranga. Turi gukora ku buryo babona aho bashyira ibihangano byabo bikabasha kugurishwa, ibi bikazagendana no gukangurira Abanyarwanda gukunda ibihangano no kuba babigura, bityo umuhanzi atere imbere.”

Nyangezi yavuze ko ibi ari bimwe mu bitekerezwa mu rwego rwo gufasha kuzahura ubuhanzi mu buryo burambye, bitari ubw’akanya gato.

Yagaragaje ko mu buryo rusange abahanzi kimwe n’abandi banyarwanda bari gufashwa binyuze muri gahunda zagenwe na Leta muri ibi bihe bya Covid-19.

Uyu muyobozi yagaragaje ko nihashyirwaho uburyo bwo kugurisha ibihangano, abahanzi bagafashwa gukora ubukangurambaga mu baturage bakagura ibihangano byabo, ari kimwe mu bizabafasha mu buryo burambye.

Intore Tuyisenge yasabye ko abahanzi bashegeshwe na coronavirus bakwitabwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .