N’ubwo bimeze gutyo ariko, iryitwa The Same rikorera umuziki mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, rifite gahunda ndetse mu myaka icyenda rimaze rivuga ko rikomeje guhatana rikazusa icyivi cy’ayandi wavuga ko ubu yatatanye.
Iri tsinda rigizwe na Jay Luv hamwe na J. Fary. Jay Luv uri mu bagize iri tsinda yabwiye IGIHE ko iri tsinda bajya kuritangira bari bakiri mu mashuri yisumbuye.
Ati “Ubundi The Same twahuriye ku kigo cyabo mu mashuri yisumbuye mu 2005, twiyise gutyo kuko hari byinshi twasanze duhuje nk’ibitekerezo ndetse no gukunda umuziki muri rusange, ntabwo turi impanga nk’uko bamwe bajya babitekereza.”
Yakomeje avuga ko bigoye kumenya uwazanye igitekerezo kuko barishinze nyuma yo kuva mu rindi, ryitwaga ‘Abami ku Kirwa’ babagamo bose.
Yakomeje avuga ko bamaze gukora nyinshi zirimo izo bahuriyemo n’abandi bahanzi.
Ati “Tumaze gukora indirimbo zirenga 20 harimo n’izo twakoranye n’abandi bahanzi batandukanye. Intumbero yacu nka The same ni ugukora umuziki urenga imbibi z’igihugu cyacu byaba ngombwa tukanagihagararira kandi ukadutunga ukazatunga n’imiryango yacu.”
Yabajijwe impamvu batagize igitekerezo nk’icy’ayandi matsinda yagiye abaho, akorera umuziki mu ntara nyuma akaza kuwukorera muri Kigali.
Ati “Twebwe dukora umuziki w’Abanyarwanda muri rusange ntabwo dukora umuziki wo mu ntara n’ubwo ariho tubarizwa kandi ibikorwa byacu byinshi twibanda mu mujyi wa Kigali kuko ariho hari hari ibyicaro byinshi by’ibitangazamakuru.”
Yakomeje avuga ko iyo myumvire yo kumva ko bazamenyekana ari uko bakoreye umuziki muri Kigali bo ntayo bafite.
Indirimbo nshya The Same yise ‘Rwuzuye’

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!