Intego ya Lyn, umunyempano mushya wifuza ko umuziki we urenga imbibi z’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Kanama 2020 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Kuva kera usanga abahanzikazi mu muziki w’u Rwanda bagenda baba bake ugereranyije n’ab’igitsinagabo. Gusa nta mpamvu yihariye izwi ibitera.

Muri iki gihe hari abahanzikazi bari kugenda binjira mu muziki, ibintu bigaragaza ko mu minsi iri imbere umuziki uzaba umaze kuzamo igitsinagore cyinshi ugereranyije n’uko bimeze uyu munsi.

Bamwe muri abo bahanzikazi bashya bari kuwinjiramo bafite umukoro wo kwerekana ko wakorwa na benshi nk’uko ku bagabo bimeze. Muri abo harimo Lyn, umuhanzikazi mushya uririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto ariko akabanza kugenda yitinya.

Ati “Natangiye kumenya ubwenge nkunda umuziki ariko nkitinya numva atari impano yanjye, gusa nza kwitinyuka njya muri studio, abantu bumvise ijwi ryanjye bambwira ko nshoboye ntangira ntyo.”

Intego ye avuga ko ari ukugeza umuziki we kure ukarenga imbibi z’u Rwanda, ati “ Mu by’ukuri ndashaka ko umuziki wanjye ugera kure cyane ukarenga imipaka yose y’Isi.”

Yavuze ko mu muryango we nta wundi wigeze akora umuziki. Mu kuririmba kwe yibanda ku rukundo ngo kubera ko aribwo buzima bwa buri munsi abantu babamo kuko akenshi hari ibiba bitagenda neza mu rukundo bishobora gukosorwa kubera indirimbo.

Mu bahanzi akunda cyane harimo Whitney Houston na Celine Dion bubatse amateka mu muziki ku Isi yose. Lyn avuka mu bana bane ni uwa kabiri muri bo.

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Uwajeneza Aline yatangiye umuziki mu 2018 afite indirimbo eshatu zirimo ‘Ntuzansige’, ‘D’amour’ na ‘Tinyuka’ aheruka gushyira hanze. Afite imyaka 23.

Reba amashusho y’indirimbo uyu mukobwa aheruka gushyira hanze

Iwabo niwe wenyine uririmba
Uyu muhanzikazi avuga ko yatangiye kwiyumvamo umuziki akiri muto ariko akabanza kwitinya
Lyn intego ye avuga ko ari ukugeza umuziki we kure ukarenga imbibi z’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .