Inkomoko y’ubuhanga bwa Dany Beats, umusore w’impano mu gutunganya indirimbo (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Gashyantare 2020 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Mu basore bagezweho mu ruganda rwo gutunganya indirimbo z’amajwi, Dany Beats ari mu bari kwigaragaza muri iki gihe, nta n’uwatinya kuvuga aza mu b’imbere.

Ni umuhanga w’impano itangaje mu gucuranga, akaba intyoza ifite ugutwi kumva vuba ibya muzika.

Igitangaje ni uko nta shuri ryihariye yabyizemo ahubwo yagiye avoma ubumenyi ahantu hatandukanye, akabukusanya kugeza ubwo yabonye ko abikoze nk’umwuga byamubyarira umugati.

Ni we wakoze indirimbo z’abahanzi batandukanye bo mu gisekuru gishya nko ‘Ku Gasima’ ya Bushali, ‘Twifunze’ ya Sintex, ‘Fever’ ya Kivumbi, ‘Jamaa’ ya Ange Rita Kagaju, ‘Special’ ya Kevin Skaa n’izindi z’abahanzi bari kuzamuka muri iyi minsi.

Ubusanzwe yitwa Izere Daniel, afite imyaka 24. Yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’amashanyarazi. Ubu akorera mu nyubako yo kwa Ndamaje mu Mujyi wa Kigali, muri Studio yitwa Oxygen. Iyi studio mu minsi iri imbere ateganya ko izanahinduka label ireberera inyungu abahanzi.

Uko yatangiye kwiga gucuranga

Mu 2012 ubwo yari afite imyaka 17, nibwo yatangiye kwiga gucuranga, biramuhira kugeza ubwo yatangiye gukorana n’abahanzi batandukanye.

Ati “Hari mubyara wanjye wabaga hanze y’u Rwanda [muri Canada]. Yari amaze imyaka 16 atagera inaha. Yazanye mudasobwa arayinsigira, nta kindi cyabagamo uretse porogaramu zifashishwa mu gukora umuziki. Yari asanzwe na we ari umuraperi, ibintu yasizemo nkabifata nkabihindura ibindi.”

Avuga ko muri icyo gihe yakundaga abahanzi barimo Usher, Trey Songz na Chris Brown ariko mu gutunganya indirimbo agakora Hip Hop kuko ariyo yabaga yoroshye muri ‘FL Studio’.

Atangira yakoranye cyane n’abahanzi barimo Angel Mutoni uri mu bakobwa bakora Hip Hop mu Rwanda. Indirimbo ya mbere ya Dany Beats yakoze yari iye yitwa ‘Bad Girl Swagg’.

Mu mashuri yisumbuye Dany Beats yiganye na Made Beats muri SOS Technical High School i Kagugu, ari naho batyarije ubumenyi.

Ati “Ndangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nahise njya kwiga muri SOS Kagugu, mpurirayo na Made Beats n’undi witwa Chrysostome ari nawe wanyigishaga gucuranga Piano. Turamenyana dutangira kujya dufashanya.”

Yishimira cyane byinshi yagezeho mu 2019 kuko yabashije gufasha abahanzi bakizamuka.

Ati “Mu 2019 ikintu nishimira nakoze ni uko nabashije gufungurira inzugi urubyiruko. Abantu batumvwaga, bakaba barabashije gukundwa cyane. Nakoze ibintu abantu bose bakunze muri iki gihugu.”

Ahanze amaso amahanga mu 2020

Mu mishinga myinshi Dany Beats afite harimo kujya afata abahanzi bafite impano ariko nta bushobozi akaba yabafasha kumenyekana.

Ati “Mfite indirimbo nyinshi. Nshaka gutangira kujya mfata umuhanzi udafite ubushobozi nkamuzana muri studio, nkishyura amajwi n’amashusho ndetse no kuyimenyekanisha.”

Ikindi ni uko agiye kujya mu bihugu bitandukanye hanze y’u Rwanda agakorana n’abahanzi baho bakomeye ndetse Teddy Afro wo muri Ethiopia we bamaze kunoza umushinga w’uko bazakorana.

Ati “Uyu mwaka nshaka no kujya hanze y’u Rwanda. Hari imikoranire nabonye hanze y’u Rwanda nko muri Kenya, nshaka kujyayo nkakorana n’abo bahanzi. Iyi mishinga nziko izadufasha kugeza umuziki w’u Rwanda ku rundi rwego. Hari umuhanzi ukomeye muri Kenya tuzakorana gusa sinshaka kumuvuga hakaba Teddy Afro waririmbye ‘Lambadina’, nawe dufitanye umushinga.”

Avuga ko atari ibyo gusa, kuko ashaka kujya no mu bindi bihugu bya Afurika akajya ahuza abahanzi baho nabo mu Rwanda.

Zimwe mu ndirimbo Dany Beats yakoze

Dany Beats ni umwe mu batunganya umuziki bagezweho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza