Indirimbo ya Amalon ikomeje kurikoroza hagati ya Dj Pius n’umuhanzi uvuga ko ari we nyirayo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Indirimbo yitwa ‘Moni’ iherutse gukorwa n’umuhanzi witwa ‘Cris Clae’ hashira iminsi hakajya hanze indi yitwa gutyo ya Amalon, ikomeje guteza urujijo hagati y’aba bahanzi bombi ndetse umwe yahisemo kuyikorera amashusho ndetse anatangaza ko agiye kwitabaza inkiko.

Iyi ndirimbo yateje impagarara mu Ukwakira, aho buri muhanzi hagati ya Cris Clae na Amalon urebererwa inyungu na 1K Entertainment ya Dj Pius, yavugaga ko ari iye.

Cris Clae niwe wabanje gushyira hanze iyi ndirimbo avuga ko yayiguze na Iyzo Pro, ariko bidateye kabiri na Amalon ashyira hanze indi bisa avuga bayimwibye. Iya Amalon yamaze iminsi ihita isibwa kuri Youtube ariko yongera kugarurwaho hashize igihe.

Iyzo yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ariwe nyirayo ndetse yayikoze mbere akirebera inyungu Amalon, akayimuha undi nyuma Dj Pius akaza kumumutwara ndetse bakajya n’umugambi wo gutwara iyi ndirimbo yari yararangiye.

Ati “Indirimbo ni iyanjye ni njyewe wayikoze nyiha Amalon, ariko Dj Pius aza kumunyiba ari nabwo bahise bantwarira indirimbo.”

Ku rundi ruhande ariko Dj Pius ntabwo yemeranya nabo ahubwo we avuga ko iyi ndirimbo ari iya Amalon kuko yakozwe kera bakabanza kuyireka, barateganyije kuyishyira hanze ikindi gihe ariko bagatungurwa no kubona yagiye hanze ikozwe n’undi muhanzi.

Ati “Iyzo arabeshya. Indirimbo ni Amalon wayikoze, niwe nyirayo. Nta kintu na kimwe kigaragaza ko indirimbo ari iya Iyzo uretse ibyo yirirwa avuga mu itangazamakuru. Kandi si ubwa mbere akoze ibintu nk’ibi. Twarayikoze turayibika, aza kuyigurisha, dutungurwa no kubona yagiye hanze isa neza neza nk’iyo twakoze, ndetse harimo n’amajwi ya Amalon.”

Dj Pius avuga ko koko niba Iyzo indirimbo yari iye yari kuyigurisha abanje kubimenyesha Amalon nk’umuntu wayirrimbyemo. Akavuga ko kugeza ubu nta kibazo kijyanye nayo afitanye na Iyzo cyangwa Cris Clae bayiguze ahubwo bagifitanye na 1K Entertainment ayobora.

Pius akomeza avuga ko kuba bavuga ko bandikishije indirimbo muri RDB, ntacyo bivuze kuko umuntu ashobora kwiba igihangano akihutira kukijyanayo.

Ku rundi ruhande Cris Clae avuga ko iyi ndirimbo ari iye, kuko yagize igitekerezo ari muri studio Iyzo akumva kijyanye n’indirimbo yari afite itarangiye agahitamo kuyimuha kubera ko bari basanzwe bakorana.

Ati “Igitekerezo cya ‘Moni’ cyaje ndi muri studio ya Iyzo na manager wanjye Any Rugwiza hamwe nabandi bahanzi binshuti zanjye. Njye na Iyzo tumaze imyaka turi incuti kandi igihe icyo aricyo cyose afite indirimbo nziza ajya ayinyohereza. Twari tumaze gukora iyitwa ‘Itomati’ n’uko anyumvisha iyi ndirimbo ‘Moni’ navuga ko yari iri nk’igitekerezo itarangiye.”

Arongera ati “Ni ukuvuga ko ‘Moni’ yari iya Iyzo . Iya mbere yarimo ijwi rya Amalon kandi birazwi ko we na Iyzo bakoranye. Njye ntakibazo nabibonyemo. Iyzo yahamagaye umucuranzi wa guitar n’uko indirimbo turayikora.”

Akomeza avuga ko Danny Vumbi yaje kumenya ko iyi ndirimbo yitwa ‘Moni’ iri gukorwa nawe, maze abibwira Dj Pius ari nabwo bashatse ukuntu bayitwara igakorwa na Amalon. Uyu muhanzi akomeza avuga Dj Pius na Iyzo bafitanye ibibazo byihariye we atazi.

Anavuga ko ashaka kugana inkiko, ati “Amalon nteganya kumujyana mu nkiko za hano Montréal muri Canada kandi indirimbo inyanditseho njye na Iyzo muri RDB ku buryo Rickie Rukabuza[Dj Pius] cyangwa Amalon umunsi bazashaka kwinjira muri Canada gukora igitaramo bazabanza kubibazwa .”

Amashusho ya ‘Moni’ aherutse gukorwa ashyizwe ku rubuga rwa Youtube akurwaho na 1K Entertainment. Ubu nyirayo yongeye kuyashyiraho.

Amalon yaririmbye muri Moni nyuma iza kugurishwa atabizi
Cris Clae afite ikibazo cy'uko yaguze indirimbo nyuma ikaza gutwarwa na Amalon
Cris Clae ateganya kwitabaza inkiko kubera indirimbo avuga ko ari iye yatwawe
Dj Pius avuga ko adashaka gukuririza ibintu ariko mu gihe byaba ngombwa 1K Enteratainment akuriye yafata indi myanzuro
Iyzo avugwaho kuba yaragurishije indirimbo ya Amalon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .