00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama Bwiza yagiriwe n’ababyeyi be mbere yo kwinjira mu muziki

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 August 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Bwiza Emerance, uri mu bahanzikazi bagezweho muri muzika nyarwanda yahishuye ko akomezwa n’inama yagiriwe n’ababyeyi be mu rugendo rwe rwa muzika amazemo imyaka itatu.

Bwiza ubwo yari mu kiganiro “Versus” cya RBA yagarutse ku nama yagiriwe zihora zimufasha mu rugendo rwe rwa muzika yatangiye abifashijwemo na KIKAC Music.

Uyu muhanzikazi yavuze ko se yamubwiye ko Ibanga rizamufasha ari ukugumana umwimerere we ntazahindurwe n’umuziki. Nyina we yamusabye kwiyegereza Imana buri gihe.

Ati “Nibuka cyane inama za mama na data, ubundi data yifuzaga kuzaba umunyamuziki njya kuza muri muzika rero yarambwiye ati ugiye kubaho mu nzozi zanjye kuko nabyifuje kera uzabikore neza ntibizaguhindure uwo uriwe, uzagume mu murongo wawe.”

“Mama wanjye kubera ko ari umukirisitu cyane yarambwiye ati sinzigere njya kure y’Imana cyangwa ngo njye mu bindi nibagirwe Imana. Nyogokuru yansabye kubahesha ishema.”

Bwiza kandi avuga ko Alex Muyoboke ari umwe mu bantu bamuganirije bwa mbere bamugira inama yo gukorana neza n’ikipe imufasha, amusaba kutazahubukira buri muntu wese umweretse ko ashatse kumufasha ngo yibagirwe kubiganirizaho cyangwa ngo yihenure ku bamuyobora.

Uyu muhanzikazi anezezwa no kubona ababyeyi be baririmba indirimbo ze bamwishimiye ndetse bahora bakurikirana amakuru ye yose ku buryo iyo atashye babimubazaho.

Mu myaka itatu Bwiza amaze muri muzika yamuritse EP imwe yise “Connect Me” igizwe n’indirimbo na album imwe yise “My Dream” akaba umwe mu bahanzikazi bahanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda.

Umva “Ahazaza” indirimbo nshya ya Bwiza

Bwiza avuga ko aho ajya hose mu rugendo rwa muzika aherekezwa n'inama yagiriwe n'ababyeyi be ndetse na Alex Muyoboke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .