Imyiteguro y’ibitaramo Makanyaga na Charly & Nina bazakorera i Burayi igeze kure

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mata 2018 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Charly na Nina bari mu bahanzi bagezweho mu muziki mu Rwanda bagiye gukora urugendo rw’ibitaramo bizenguruka umugabane w’i Burayi bafatanyije na Makanyaga Abdoul wakanyujijeho mu njyana gakondo n’ubu akaba agikomeje ibigwi.

Ibi bitaramo byitezweho gususurutsa Abanyarwanda n’inshuti batuye i Burayi, by’umwihariko abari mu mijyi ikomeye mu bihugu bazageramo nk’u Bubiligi, u Bufaransa, u Busuwisi, Suède, Danemark, u Buholandi n’u Budage.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Team Production, Justin Karekezi, yavuze ko ubu ibintu byose bijyanye n’itegurwa ry’iki gitaramo biri mu buryo, yemeza ko Makanyaga, Charly na Nina bicaranye ibyangombwa byose by’urugendo bazakora, Visa n’ibindi.

Yagize ati “Ibitaramo nk’ibi tubitegura mu rwego rwo guhuza abantu no kubashyiriraho urubuga rwo kwisanzura no kuruhura umubiri ndetse by’umwihariko itsinda dukorana tubikora tunabikunze.

Ibi bitaramo bizatangirira i Bruxelles mu Bubiligi ku itariki ya 5 Gicurasi, bikomereze mu mujyi wa Lille mu Bufaransa ku wa 11 Gicurasi; bazahita bataramira n’i Paris ku ya 12 Gicurasi, basusurutse n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi ari naho Makanyaga azagarukira bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda.

Charly na Nina ku itariki ya 2 Kamena bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi.

Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazasorezwa mu Budage ku itariki ya 26 Kamena.

Karekezi yakomeje agira ati “Abakunzi b’aba bahanzi bataragura amatike twabibutsa kwihutira kuyabona kuko ari hafi gushira. Muzaze twibukiranye injyana z’iwacu, duhesha agaciro n’aho dukomoka.”

Abahanzi bazaturuka mu Rwanda bazagera i Burayi basanga irindi tsinda rigizwe na Chouchou Mihigo n’abo bakorana. Abazitabira ibi bitaramo banateguriwe amafunguro hagati ya saa mbiri na saa tatu n’igice z’umugoroba ku buntu.

Ibi bitaramo bizanasusurutswa na Flora Nyirimbabazi [DJ Princess Flor] ndetse na DJ Saido; bazashyushya imbaga y’abakunzi ba muzika mbere na nyuma y’igitaramo nk’uko bisanzwe mu bitaramo byabanje mu myaka yatambutse.

Undi mwihariko udasanzwe uri muri ibi bitaramo ni gahunda ya tombola y’itike yo kujyana na RwandAir ahantu ijya hose ku Isi no gusubira aho yaturutse.

Itsinda rya Charly na Nina rizafatanya na Makanyaga uri mu bakoze umuziki wakunzwe n’Abanyarwanda mu myaka myinshi, rirakunzwe mu buryo bukomeye mu gihugu no mu Banyarwanda batuye mu mahanga (Diaspora).

Ikintu cy’ingenzi kiranga aba bahanzi muri ibi bitaramo ni ukuririmba mu buryo bwa ’live’ bishimisha ababakunda kandi bikanaha agaciro umuziki wabo.

Makanyaga na Charly & Nina bagiye gukora urugendo rw’ibitaramo i Burayi
Uko byari byifashe umwaka ushize Charly &Nina bacurangira mu Bubiligi
Uko byari byifashe umwaka ushize Makanyaga acurangira mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .