Imvano y’impano ya B-Threy, inkingi ya mwamba muri Green Ferry Music yashimwe na Riderman

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Kamena 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Bertrand Muheto wiyise B-Threy ni umwe mu baraperi bari kwitwara neza babarizwa mu nzu yahurije hamwe abahanzi bakizamuka mu njyana ya Hip Hop bakora iyitwa ‘Kinyatrap’ ya Green Ferry Music.

Uyu musore wavutse ku wa 27 Nyakanga 1994, yabwiye IGIHE ko yiyumvisemo impano akiri muto, yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.

Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be ndetse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye indirimbo ye ya mbere n’abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.

Mu biruhuko yakundaga kujya muri studio za Nyamirambo atangira kwiyumvamo cyane umuziki kugeza aho mu 2014 yahuye n’abatunganya indirimbo barimo Allan Slim, Dizolast na Dr. Nganji bituma arushaho kuwihebera.

Yahise atangira gukora umuziki by’umwuga kuko yumvaga ahuje ibyifuzo bye na bo batunganya indirimbo cyane cyane ko bakoraga Trap kandi na we akaba ariyo yiyumvamo nyuma aza kwinjira muri Green Ferry Music ari nayo abarizwamo kugeza uyu munsi.

Uyu musore avuga ko impamvu yahisemo Trap ari uko n’ubundi ariyo yari asanzwe yisangamo.

Ati “Impamvu nahisemo injyana ya Trap, ubusanzwe nari nsanzwe nkora Hip Hop bisanzwe ariko mu buryo bwihariye bitewe n’ukuntu ngwa muri beat.”

B-Threy ubu amaze gukora indirimbo ziri hagati ya 20 na 25 harimo izo yakoranye n’abandi. Ize muri izo ni 12 zagaragaye kuri album ye ya mbere ari nayo afite yonyine yitwa “Nyamirambo”.

Uyu musore umuhanzi afatiraho urugero ni Jay Z. Iyo umubajije uko abona Hip Hop ihagaze muri iki gihe avuga ko atabitindaho kuko bayivuga nabi buri gihe ariko ababikurikiranira hafi bo bazi ibyo abahanzi bakora muri rusange bakorera Hiphop yo mu Rwanda ahubwo Hiphop nyayo ntirabacengera niyo mpamvu bakibyitiranya.

Aya magambo ayakubira mu nteruro imwe ati “Muhumure ntituraza n’abasirikare bandi inyuma yanjye.”

Bimwe mu bikorwa by’uyu musore mu minsi iri imbere birimo album ya kabiri ari gukoraho n’amashusho y’indirimbo ze.

We n’abagize Green Ferry Music bari no kwitegura igitaramo cyitwa ‘I am Hip Hop’ kizaba ku wa 29 Kamena 2019.

Mu buhamya bwe agaragaza ko umuziki ariwo umubeshejeho kuko ‘Kuri ubu umuziki urantunze kuko nta kandi kazi nkora.’

Icyifuzo cya B-Threy

Uyu muhanzi avuga ko afite icyifuzo cy’uko Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’iy’Umuco na Siporo zagira icyo zikora cyashyigikira umuziki nyarwanda, byaba byiza bagashyiraho igihembo ku rwego rw’igihugu cy’abanyamuziki.

Ati “Inzozi zanjye cyangwa se nabyita n’icyifuzo birareba cyane cyane Minisiteri y’Urubyiruko n’iy’Umuco na Siporo; ndasaba ko byibuza bakoresha ingengo y’imari nke hakabaho igikorwa gihemba abahanzi baba bitwaye neza (Official Country Music Awards).”

Yungamo ati “Umuziki wacu ntiwatera imbere Guverinoma itashyizemo amafaranga na make nk’uko tuzi ishyigikira ibindi bikorwa bikomeye birimo amagare, Basketball, umupira w’amaguru n’ibindi byose byinshi bitanarusha umuziki kwinjiza imisoro biramutse byitaweho.”

Mu gitaramo cya European Street Fair gitegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) cyabereye muri Car Free Zone ku wa 8 Kamena 2019, Riderman yashimye uburyo Green Ferry Music ibarizwamo B-Threy iri kwitwara mu guteza imbere umuziki wa Hip Hop.

Yavuze ko na we agitangira kuyikora benshi bamusekaga ariko ubu akaba ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, na bo ababwira badakwiriye gucika intege.

Umva indirimbo yitwa ‘Hora Mama’ ya B-Threy na Bull Dogg

‘Sindaza’ ni indirimbo na yo yakunzwe

Uyu muhanzi avuga ko afite icyifuzo cy’uko Minisiteri y’Urubyiruko n’iy’Umuco na Siporo zagira icyo zikora cyashyigikira umuziki nyarwanda, byaba byiza bagashyiraho igihembo
Avuga ko nta kandi kazi akora uretse umuziki ndetse ubu ukaba waratangiye kumwinjiriza
B-Threy ni umwe mu baraperi bari kuzamuka neza
Album ye ya mbere yayise Nyamirambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza